APR FC yasubiye imbere, umukino wa Bugesera na Rayon Sports urasubikwa

APR FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Uyu mukino yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi kuri Kigali Pele Stadium.
Wari umukino wa mbere ku mutoza wumusigire wa APR FC Ndoli nyuma y’aho muri iki cyumweru, iyi kipe y’ingabo yasezereye umutoza Darko Novic n’abungiriza be ku bwumvikane bw’impande zombi.
Umukino w’uyu munsi watangiye wihuta ku mpande zombi ariko amakipe akagorwa no gutera mu izamu.
Ku munota wa 23, Djibril Ouattara yahushije uburyo bwabazwemo igitego ku mupira wahinduwe na Ndayishimiye Dieudonne.
Gorilla FC na yo yahise isubiza ku ishoti rikomeye ryatewe na Ndikumana Landry rigakurwamo na Ishimwe Pierre.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.
Mu igice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira harimo uburyo bwabonetse ku mupira Ndayishimiye Dieudonne yahinduye ariko Denis Omedi akananirwa kuwutsinda.
Ku munota wa 56, Niyigena Clement yakorewe ikosa agiye gutera umupira akinirwa nabi n’umunyezamu, Umusifuzi yemeza Penaliti.
Iyi Penaliti yinjijwe neza na Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wujuje ibitego 10 muri Shampiyona.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Gorilla FC yagarukanye imbaraga itangira gusatira ishaka kwishyura, mu gihe APR FC yari yasubiye inyuma ikina ‘contre-attaque’.
Ku munota wa 80, Ishimwe Pierre yarokoye APR FC umupira wari uvuye muri koruneri ya Gorilla FC, awufata neza.
Ku munota wa 89, Bobo Camara wa Gorila FC yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye kuri Niyomugabo Claude.
Umukino warangiye APR FC itsinze Gorilla FC igitego 1-0, yisubiza umwanya mbere ku rutonde wa Shampiyona n’amanota 61.
Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports waberaga mu Bugesera, wahagaze ugeze ku munota wa 52 kubera umutekano muke watewe no kutishimira icyemezo cy’umusifuzi.
Indi mikino yabaye uyu munsi harimo uwa Marines FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Amagaju FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.


