Sheilah Gashumba yashimiye umukobwa ugiye korongorwa na se

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Icyamamare mu itangazamakuru, imideli n’imyidagaduro muri Uganda Sheilah Gashumba, yarase Mutoni Patience Malaika witegura kuba mukase, avuga ko amahitamo ya se yari akwiye.

Uwo mukobwa uri mu bakunzwe kandi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, yabigarutseho nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa yagenewe na Mutoni uherutse gusabwa akanakobwa na Frank Gashumba ubyara Sheilah Gashumba.

Mu gushimira ubwitange Sheilah Gashumba yagize mu muhango wo gusaba no gukwa, Mutoni yamubwiye ko ineza yamweretse yamusurukije umutima.

Yamwandikiye ati: “Mukundwa Sheilah, nizere ko umeze neza. Ndashaka kugushimira byimazeyo urukundo n’inkunga bitangaje wagaragaje mu muhango wo gusaba no gukwa wacu. 

Ineza yawe yansusurukije umutima, kandi kuza kwawe byatumye umunsi umbera udasanzwe. Ndashimira byimazeyo imbaraga washyize muri byose wakoze.”

Yakomeje agira ati: “[…] Imana iguhe umugisha, ube umukungu biruseho, iguhe umunezero, ubuntu bwayo bugusendereho, kandi irusheho kukugira umuntu w’agaciro kurusha uko uri uyu munsi.”

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusangiza abamukurikira ubwo butumwa yandikiwe na Mutoni, Sheilah Gashumba yamurase ubugwaneza atangaza ko byari bikwiye ko se ahitamo umukobwa nka we.

Yanditse ati: “Iyi nyandiko iryoshye yatumye ntekereza nti: ‘ntagitangaje kuba data yaraguhisemo, Malaika. Umunsi umwe, nzabagezaho inkuru y’uburyo nigiye ku bumwe bwa Papa; Malaila igihe cyose uri umugenzi wishimye nanjye nishimiye ubukwe bwa papa. Malaika upfa kuba unezerewe nk’umugeni nanjye ndanezerewe, igihe cyose nzaba mpari ku bwawe.”

Nkwifurije urugo rwuzuyemo urukundo,amahoro, ubuzima buzira umuze n’ubukungu. Wakoze ku magambo meza wambwiye, Imana iguhe umugisha. 

Ubutumwa buzasobanura byinshi kurushaho nuba umugeni, igihe cyose uri umugeni wishimye ndishimye. Ushobora guhora unyizeye; ndanezerewe cyane kandi uri umukobwa w’amahirwe. Nkwifurije gukunda, amahoro, ubuzima, n’ubutunzi mu mubano wawe. Ndabashimira ku bw’ijambo ryanyu ryiza, kandi Imana iguhe umigisha.”

Umuherwe Gashumba Frank, yasabye anakwa Mutoni Patience Malaika tariki 15 Gicurasi 2025 mu birori byabereye i wabo w’umukobwa.

Ni ubukwe bwavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo Gashumba w’imyaka 50 agiye gushyingiranwa n’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 26, bisobanuye ko Sheilah Gashumba yaba amurusha imyaka itatu.

Franck Gashumba ashatse umugore nyuma y’imyaka 24 atandukanye na Tinah Mukuza babyaranye Sheilah Gashumba.

Sheila Gashumba yishimiye ubutumwa yandikiwe na mukase avuga se yagombaga kumuhitamo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Gicurasi 18, 2025 at 9:07 am

Aba bakobwa ni beza cyane birenze urugero umuntu ashobora ahubwo kwibaza ko ali abavandimwe nukuri imana yumve ibyo buli umwe yasabiye undi kandi ibyo basezeranye bayibisaba izabibakorere uko musa niko nimitima yanyu isa mugumane uwo munezero iteka ryose ntakindi cyo kubifuriza imana ibahe imigisha yayo kandi izabahe abana beza nkamwe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE