Rutsiro: Umusaza w’imyaka 79 agowe no kwibana mu nzu iva

Nemeyimana Sebastien w’imyaka 79 aratabaza ku bwo kwibana mu nzu ifite igisenge cyatobaguritse akaba anyagirwamo nta n’icyicere cy’uko yayisana kandi nta bushobozi.
Uyu musaza uyuye mu Mudugudu wa Rwamvura, Akagari ka Bunyunju, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, avuga ko ameze nk’utuye hanze akaba asaba ko yafashwa inzu ye igasanurwa.
Nemeyimana avuga ko mu myaka agezeho nta kazi yabasha gukora ngo agire ubushobozi bwo gusana iyo nzu amazemo imyaka igera kuri 30.
Yagize ati: “Iyi nzu nyimazemo imyaka igera kuri 30 kuko natangiye kuyibamo mu 1995. Irashaje cyane, amategura yo yashizeho nk’uko ubibona, yaratobaguritse ku rwego rw’uko ahantu hose hava mu gihe cy’imvura kandi intege zanjye ni nkeya nta kazi nshoboye. Mbeshejweho n’abaturanyi bangirira neza.”
Uyu musaza avuga ko ikibazo cye yakimenyesheje ubuyobozi inshuro zitandukanye, ariko kugeza uyu munsi ngo nta gisubizo arabona.
Yagize ati: “Buri munsi iyo dukoze inama abayobozi baba bahari ndababwira ko mbaye hanze ariko ntegereza igisubizo nka kibura. Namwe mwamfasha mukamvuganira bakansanurira inzu.”
Iyo nzu ya Muzehe Nemeyimana igizwe n’ibyumba bibiri n’uruganiriro ariko iyo imvura iguye arabyuka akugama mu Nguni zayo.
Umuturanyi we waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Uyu musaza nta kuntu abayeho rwose, ntakintu afite kandi ntacyo ashoboye. Ntashoboye guhingira abandi yirirwa kuriya yicaye arya kubera Imana iyo natwe twaronse. Twaramugaragaje ntiyafashwa bityo turasaba ko bamurebaho bakamufasha kuko ubushobozi bwanjye nk’umuturanyi we ntibwamwubakira.”
Undi yagize ati: “Inaha dutunzwe n’ibiraka, kandi natwe abaturanyi be tuba turi kwirwanaho. Turamusabira ko Leta yamurebaho kuko ntabwo ahabwa ingoboka nk’abandi bageze muzabukuru n’inzu ye ni uko imeze. Baje kumurega umwaka ushize ngo bamwubakire ariko byahereye iyo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu Icyizihiza Alda, yavuze ko Nemeyimana ari mu bagomba gusanirwa inzu umwaka utaha.
Yagize ati: “Ari mu bagomba kuzasanirwa inzu mu mwaka utaha w’imihigo.”
Uwo muyobozi kandi yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu mu Murenge wa Kivumu bamaze kubakira inzu abaturage bagera kuri 90 harimo n’izo basannye.


