Burera: Yahawe inkoko 10 zikuba 3 mu mezi 3

Nzabahimbya Euphrem utuye mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera arabyinira ku rukoma kubera uburyo inkoko yorojwe zamubyariye umusaruro utangaje zikikuba gatatu mu mezi atatu.
Izo nkoko yazihawe mu mushinga PRISM uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), wagizwemo uruhare na Leta y’ u Rwanda mu Turere 15.
Nzabahimbya nk’umwe mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga muri ‘Gahunda y’inkoko 10 ku muryango’, akaba yishimira koi zo yahawe zikomeje kumufasha kwiteza imbere.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, uyu mugabo yahamije ko inkoko yahawe yazitayeho akazigurisha, bituma agura izindi kuri ubu zimaze kugera kuri 30.
Ati: “Ubu amagi ndayabona ngakuramo amafaranga, nakubwira ko ngereranije umushara ntiwabura kugera ku bihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.”
Nzabahambya akomeza akomeza ahamya ko mu cyumweru aba ashobora guturagisha amagi atari munsi ya 300 ku buryo abibonamo inyungu ihagije, ikaba n’isoko y’amafaranga yinjira buri kwezi.
Ati: “Ubworozi bw’inkoko ni umushinga mwiza wafasha nyirawo kwihangira umurimo, ndashima PRISM yatumye tumenya ibi.”
Semwogere Paul Umukuru w’umudugudu wa Nzabahambya atuyemo na we ahamya ko gahunda y’inkoko 10 yahinduye imibereho n’imyumvire y’abaturage.
Yagize ati: “Gahunda y’inkoko 10 kugeza ubu yatumye abaturage ba hano bafunguka mu mutwe. Ibi byatumye n’abatazihawe babigiraho none ubu nta rugo utasangamo inkoko, ntabwo tucyirirwa twibutsa umuturage gutanga Mitiweli kuko amafaranga asigaye abona aho ayakura byoroshye.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, yagaragaje ko umushinga PRISM ufitiye akamaro gakomeye abaturage b’ako Karere, binyuze mu kubashyigikira mu bworozi bw’amatungo magufi.
Yagize ati: “Kugeza ubu umuturage wacu ibintu by’ubworozi yumva byamuzamura, ibi kandi byatumye ikibazo cy’imirire mibi yari hejuru kimanuka kuko umuturage abona amagi, akariha umwana akarikuramo amafaranga, ku buryo ubu na bo bageze ku rwego rwo kwibumbira mu makoperative y’aborozi b’inkoko”.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) buvuga ko umushinga PRISM mu Karere ka Burera wagize uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza n’ibikorwa remezo harimo kubakirwa ibagiro ry’ingurube, ivuriro ry’amatungo, isoko rya kijyambere n’ibindi.
