Kim Kardashian yasutse amarira mu Rukiko asobanura uko yibiwe i Paris

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025, Umunyamideli Kim Kardashian yaririye imbere y’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa igihe yatangaga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo abajura bamuteraga bakamwiba imikufi ifite agaciro k’amamiliyoni.
Ubwo bujura bwabaye ku ya 3 Ukwakira 2016 ubwo yari i Paris mu Bufaransa yitabiriye igitaramo cyo kumurika imideli cyiswe ‘Paris Fashion Week’.
Yavuze ko yari afite ubwoba bwo gufatwa ku ngufu no kwicwa nyuma y’uko abajura bamusanze mu cyumba yambaye ubusa bakamutunga imbunda.
Yabwiye Urukiko ko kandi abajura yabonye uko ari 10 bamuteye ihungabana mu buryo bukomeye.
Ikinyamakuru The Independent cyavuze ko icyo gihe ngo Kim ‘yasenze isengesho ry’integuza’ kuko yari yizeye neza ko agiye gufatwa ku ngufu n’umwe muri abo bagabo.
Yagize ati: “Ikanzu nari nambaye yari yafungutse nambara ubusa ibice byo hasi bigaragara. Nari ndyamye ku buriri, undi afite imbunda ampagaze hejuru, icyo nari nziko bagiye kundasa byose birangiye!”
Mbere y’uko Kardashian atanga ubuhamya, Simone Harouche usanzwe umwambika, yabanje kubwira Urukiko ko yumvise ijwi rye rivugira hejuru arira cyane atakamba avuga ko afite abana.
Yagize ati: “Icyo numvise neza ni amagambo agira ati ‘mfite abana, ndashaka kubaho, mutware byose, ndashaka kubaho.”
Abo bantu 10 bashinjwa ibyaha birimo ubujura bukoresheje intwaro, gushimuta, n’ubufatanyacyaha buteguwe, umunani muri bo bahakanye uruhare rwabo muri ibyo bikorwa.
Urubanza rwo kuri uyu wa Kabiri, Kim Kardashian yarwitabiriye aherekejwe n’abanyamakuru barenga 500 n’abandi bantu benshi b’ibyamamare baje kurukurikirana.
Ubwo bujura buba abagizi ba nabi batanu ngo bari bambaye imyenda ya polisi, bagiye aho yari acumbitse bafata umurinzi we bamwambika amapingu, ndetse bamwambura icyatuma abarwanya ubundi binjira mu cyumba Kim yarimo.
Nyuma yo gusanga Kim mu cyumba bakamutera ubwoba ngo bahise bamuboha, bamwambika n’igitambaro mu kanwa ubundi bamushyira mu bwogero, batangira kwiba.
Kim Kardashian yavuze ko icyo gihe atigeze atekereza ko ari bubeho ahubwo yibwiraga ko bagiye kumwica.
Mu byo yibwe harimo umukufi ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, impeta ya miliyoni 4 yari yarahawe n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, amasaha, amashanete n’indi mirimbo y’agaciro gahanitse.
