APR FC yatandukanye na Darko Novic wari umutoza wayo

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye Darko Nović wari Umutoza Mukuru wayo n’abari bamwungirije mu gihe habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangire.
Brig Gen Rusanganwa Deo, Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, yabwiye Imvaho Nshya ko batandukanye ku bwumvikane nyuma y’uko abo batoza bagaragaje ko ari impamvu zabo bwite.
Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye ubunyamwuga n’umurava n’imico myiza yagaragajwe na Novic n’itsinda bakoranaga mu gutoza iyo kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Bwagaragaje ko umusanzu wabo wabaye ingenzi mu kugeza u Rwanda ku ntsinzi, harimo no kwegukana Igikombe cy’Amahoro n’ibindi bikombe by’ingenzi.
Brig Gen Rusanganwa ti: “APR FC yishimiye kumeneya abakunzi bayo, abafatanyabikorwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko umutoza mukuru, Darko Novic n’abari bamwungirije barimo Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd batandukanye n’ikipe ku bwumvikane bw’impande zombi, bushingiye ku mpamvu bwite.”
Ku wa 21 Nyakanga 2024 ni bwo Darko Novic yatangajwe nk’umutoza mukuru wa APR FC asinya amasezerano y’imyaka itatu yari kuzamugeza mu 2027.
Darko Novic atandukanye na APR FC yahesheje ibikombe bibiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 birimo igikombe cy’intwari n’igikombe cy’Amahoro yaherugakaga mu 2017.
Yagejeje APR FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024 mu gihe basezererwaga na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Ayisize iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 58, irushwa na Rayon Sports ya mbere inota rimwe.
Ikipe yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri itegura umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona izakiramo Gorilla ku wa Gatandatu.


ALOYS says:
Kamena 5, 2025 at 5:57 pmAndika Igitekerezo hano NIBYO NIBABARABIVUGANYE