Rukotana mu bitaramo bizenguruka Amerika n’u Burayi

Umuhanzi w’injyana gakondo, Victor Rukotana, yatangaje ko ateganya gukora urugendo rugamije kumenyekanisha Alubumu ye yise ‘Imararungu’ muri Amerika n’u Burayi.
Uyu muhanzi umaze igihe gito ashyize ahagaragara Alubumu, avuga ko ayifata nk’umucunguzi kubera urukundo abantu bamweretse nyuma yo kuyishyira ahagaragara, kuko yari amaze igihe abwirwa ko yazimye.
Aganira n’Imvaho Nshya, Rukotana yavuze ko uko iyo alubumu yakiriwe byamweretse ko nta kidashoboka, ahubwo icy’ingenzi ari ukwigirira icyizere.
Yagize ati: “Iyi alubumu yakiriwe neza mu buryo bwantunguye, kandi ntari niteguye, nari umuhanzi bavuga ko yazimye, naje gusanga umuhanzi mwiza cyangwa umwanditsi mwiza iyo akoze gakondo nziza abantu baramwumva.”
“[…] Alubumu yankuye ahantu habi, yankuye ahantu habi nabyita nko kuzuka, nzahora nyishimira kandi nzayifata nk’umucunguzi wanjye kuko nari ngiye neza neza, byanyeretse ko muri gakondo ibintu ubihanga bigahangika kandi ko wifitiye icyizere buri kimwe cyose gishoboka haba mu myandikire, mu mirimbiririmbire no mu bindi.”
Rukotana avuga ko urugwiro n’urukundo abantu bakiranye iyo Alubumu byatumye ateganya gukora ibitaramo bizenguruka Amerika n’u Burayi kugira ngo ayumvishe abakunzi be.
Ati: “Njye n’itsinda ryanjye turi mu biganiro n’abantu basanzwe bategura ibitaramo muri Amerika no mu Burayi, ntabwo turapanga amatariki cyangwa aho bizabera, kubera ko hakiri ibirimo kuganirwaho gusa gahunda yo irahari.”
Uyu muhanzi avuga ko ‘Imararungu’ ari Alubumu yamuvunnye, ari yo mpamvu yatumye agira igitekerezo cyo kuzenguruka ibihugu byo hanze ya Afurika ayumvisha abakunzi be.
Ati: “Impamvu nahisemo gukora ibyo bitaramo ni uko iyi Alubumu ariyo yanjye ya mbere kandi iteka umwana wa mbere yitabwaho, indirimbo ziriho zose zaramvunnye, niyo mpamvu ngomba guhaguruka nkazirukankira kuko nziretse zabura. Abantu nibabimenye ko ngomba gukora ibitaramo nkayumvisha abakunzi banjye.”
Rukotana avuga ko injyana gakondo ikunzwe ariko abahanzi batarayitabira, agasanga bakwiye gushyira hamwe imbaraga bakayikora ari benshi kugira ngo bahaze ibyifuzo by’abakunzi bayo, ari na yo mpamvu yahagurukiye gukora buri kimwe gifitanye isano n’iyo njyana.
