Hongiriya yacyeje u Rwanda ku mutekano rufite muri Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Hongiriya, Péter Szijjártó, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika gifite umutekano uhamye.
Ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, Szijjártó, yagaragaje ko ugutekana kw’ibihugu bya Afurika ari ko gutekana kw’igihugu cyabo cya Hongiriya.
Yagize ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano uhamye muri Afurika, gifite umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro.
Ugutekana kw’Afurika ni wo mutekano wacu, kuko nta mutekano ntacyakorwa n’abantu bakwigira Iburayi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanya wa Hongiriya, Péter Szijjártó, yanavuze ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, ku ngingo zirimo n’abimukira, umutekano n’ubukungu.
Szijjártó atangaje ibi mu gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’iminsi Ibiri muri Hongiriya mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Hongiriya n’u Rwanda mu 2023 basinyanye bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego ebyiri zirimo urw’uburezi n’amahugurwa ku mikoreshereze y’ingufu za Nikereyeri, mu bikorwa bigamije amahoro.
Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano yo koroshya ingendo kugira ngo imigenderanire mu bucuruzi n’ubukerarugendo ku mpande zombi byorohe.
Igihugu cya Hongiriya cyemeye gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari mu rwego rwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Kuva mu 2019 abashoramari mu bihugu byombi basuzumye amahirwe ari mu gukorana haba mu by’ubuhinzi, inganda n’ibindi bikorwa remezo.