UNESCO ikomeje gutanga amahugurwa ku bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho

Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, itegura amahugurwa ku bantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyeshuri, abarimu bo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.
Kuva taliki 02-04 Kamena 2022 mu kigo “Creativity Lab” giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali habereye amahugurwa yibanze ku ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics), ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), gukora za porogaramu za mudasobwa “Coding” n’ ikoranabuhanga rya “3D Printing”.


Aya mahugurwa akaba yari yitabiriwe n’abantu 15 barimo abanyeshuri barangije za Kaminuza ndetse n’abandi batanga amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ruzibiza Samantha ubarizwa mu kigo “STES GROUP” gitanga amahugurwa ku rubyiruko ku bijyanye n’ikoranabuhanga yatangaje ko aya mahugurwa abongerera ubumenyi kuko hari ibyo bungutse mu ikoranabuhanga rigezweho.

Yakomeje avuga ko bajyaga bahugura urubyiruko ku rindi koranabuhanga ariko nk’ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ndetse n’ikoranabuhanga rya “3D Printing” batabigiraga.
Ati: “ Bigiye kudufasha rero kuko ubu twungutse ubundi bumenyi bityo abo tugiye kujya duhugura tubahe ubumenyi bushya.”
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), Mutesa Albert atangaza ko iyi Komisiyo ifite inshingano yo kugeza ku Banyarwanda gahunda za UNESCO zitandukanye mu bijyanye n’uburezi, umuco, itumanaho n’ibindi.
Agaruka kuri aya mahugurwa yavuze ko aje akurikira andi yabaye mu bihe bitandukanye byose bikaba bigamije guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, guhanga udushya n’ibindi.

Akomeza avuga ko bashishikariza urubyiruko kugira ngo bafatanye mu kwitegura guhangana n’ejo hazaza kuko mu minsi iri imbere Isi izaba ijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ati : “ Bagomba kuba biteguye rero kugira ngo bazahangane ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi.”
Mutesa avuga ko bahugura abantu batandukanye barimo abarangije za Kaminuza basanzwe bafite ubumeyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ndetse ko hari n’igihe bahugura abakiri bato ubundi bagafasha n’ abarimu babo bakabungura ubumenyi.
Ku kibazo cy’ibikoresho bikiri bike mu mashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, Mutesa yavuze ko ahenshi aya mashuri afitwe na Leta kuko bisaba ibikoresho byabugenewe kandi bihenze gusa avuga ko UNESCO hari ibikoresho itanga mu mashuri kandi bizakomeza mu rwego rwo kuzamura imyigishirize y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho.
Aya mahugurwa yabaye muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakobwa mu ikoranabuhanga (International Girls in ICT Day) uba buri mwaka taliki 28 Mata. Uyu munsi washyizweho mu rwego gushyishikariza no gutinyura abagore gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Misako Ito, Umujyanama mu bijyanye n’amakuru n’itumanaho mu Ishami rya UNESCO muri aka Karere k’Afurika kagizwe n’ibihugu 13 yatangaje ko izi gahunda zose zigamije gufasha abakiri bato cyane cyane abakobwa kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho.
