Madamu Jeannette Kagame yashimiwe kubaka Umuryango Nyarwanda

Ku munsi w’ababyeyi b’abagore, Madamu Jeannette Kagame yashimiwe ukwiyemeza kudacogora ashyira mu kugenera kwita ku miryango, guteza imbere Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko aharanira iterambere ry’abagore n’abakobwa binyuze muri gahunda zitandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Argentina na Mexico, Madamu Mathilde Mukantabana, ni umwe mu bamwifurije umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore wizihizwa ku wa 11 Gicurasi buri mwaka.
Mu butumwa yamugeneye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Mukantabana yagize ati: “Kuri uyu munsi w’ababyeyi b’abagore, duhaye icyubahiro kandi twishimira ukwiyemeza kutadohoka ushyira mu kwita ku miryango, guteza imbere abagore no kuzamura Umuryango Nyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Imbaraga zawe, urukundo n’imbabazi bikomeje guhindura ubuzima bw’abatabarika mu Rwanda no hanze yarwo. Nkwifurije Umunsi w’ababyeyi b’abagore w’umunezero mu cyubahiro ndetse n’ibyishimo bivuye ku mutima.”
Ni kenshi Madamu Jeannette Kagame adahwema kugaragaza agaciro k’ababyeyi b’abagore mu kubaka umuryango no guhindura Isi muri rusange, kuko uretse no gutanga ubuzima uruhare rwabo mu iterambere aho bahabwa amahirwe ni ntagereranywa.
Avuga ko umugore ari isoko y’umunezero n’ubuzima ku bantu aha agaciro kurusha abandi.
Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi akaba n’umuvugizi w’abatishoboye mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Mu myaka amaze ari mu mwanya w’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame yashoye imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi bw’abana by’umwihariko ab’abakobwa mu burezi, kubaka indangagaciro zikomeye z’umuryango no guharanira uburinganire n’agaciro umugore wese akeneye mu muryango nyarwanda.
Kuri iki Cyumweru, Umunsi w’ababyeyi b’abagore ku rwego rw’Isi wizihijwe abantu bohererezanya impano, ubutumwa no gusangirira hamwe mu miryango.
Uyu munsi uba umwanya wihariye wo kongera kuzirikana agaciro k’umubyeyi w’umugore mu muryango, ako kuba umubyeyi, urukundo rwa kibyeyi ndetse n’umusanzu w’ababyeyi muri sosiyete.
Ababyeyi b’abagore bashimirwa ko ari bo batanga icyerekezo cy’imyitwarire y’abagize sosiyete ndetse bakagira n’uruhare mu mikurire iboneye mu mpagarike n’ubugingo aho ayo bahari ari bo bategura ikiragano gishya uko imyaka itashye.
Mu bihugu bitandukanye wizihizwa ku matariki anyuranye, aho azwi cyane ari ayo muri Werurwe no muri Gicurasi.