U Rwanda rugiye kwakira inama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’imari y’abagore

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Kuva tariki 28 kugeza 30 Gicurasi 2025, u Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’imari y’abagore ‘Financial Alliance for Women’ izabera muri Kigali Convention Center.

Ni inama ya mbere izaba yibanda ku bushobozi bw’umugore mu bijyanye n’ubukungu.

Buri mwaka, iri huriro rihuriza hamwe abakora mu nzego z’imari ndetse n’abafata ibyemezo mu rwego rwo kuganira ku kongerera ubushobozi abagore.

Inama ngarukamwaka iteganyijwe muri uyu mwaka wa 2025, izakirwa na Banki Nkuru y’u Rwanda ifatanyije na Access to Finance Rwanda (AFR).

Ubushakashatsi bwa ‘FinScope 2024 ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z’Imari bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, bavuye kuri 92% mu mwaka wa 2020.

Ni ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’izindi nzego.

Raporo ikubiyemo ubu bushakashatsi yashyizwe hanze muri Werurwe 2025, igaragaza uburyo abagore bagerwaho na serivisi z’imari ndetse n’ikinyuranyo hagati y’abagabo n’abagore babona serivisi z’imari.

Raporo yerekanye ko ikinyuranyo cyo kubona serivisi z’imari z’ibigo byanditse harimo banki n’ibigo by’imari hagati y’abagore n’abagabo cyagabanyutse, aho cyavuye kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025.

Byagaragaye ko abagore 17% ari bo bafite konti muri za banki, mu gihe abagabo ari 27%, bikaba mu bituma abagore bamwe batabasha kugerwaho na serivisi z’imari.

Nubwo bimeze uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bakoresha serivisi z’imari binyuze kuri telefone, ibizwi nka Mobile Money, bavuye kuri 55% mu 2020 bagera kuri 73% mu 2024.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE