APR FC yatsinze Marines FC isubira ku mwanya wa mbere

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona, ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, Kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC yagiye gukina isabwa gutsinda kugira ngo irare ku mwanya wa mbere mu gihe Marines na yo yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ibyago byo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Umukino watangiye utuje ku muvuduko uringaniye.
APR FC ni yo yihariye umupira, ariko na yo yakiniraga cyane mu kibuga cyayo.
Ku munota wa 6, Marines FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Niyigena Ebenezer, ariko Uwiyaremye Fidali awutanga Ishimwe Pierre ujya ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 18, APR FC yafunguye amazamu ku mupira uteretse watewe na Denis Omedi, umunyezamu Irambona Vally ntiyagera ku mupira.
Nyuma yo gutsindwa igitego Marine FC yagarukanye imbaraga isatira APR FC, harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 22 ku mupira wahinduwe na Mugabe Theophile unyura ku ruhande.
Ku munota 43, Maines FC yabonye uburyo bwo gutsinda ku mupira Mbonyumwami Thaiba yananiwe kwinjira mu bwugarizi bwa APR FC, usanga Hoziyana Kennedy ateye ishoti rikomeye, rifatwa na Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 45, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara ku mupira yahawe na Byiringiro Jean Gilbert awuteranye umukinnyi wa Marine FC, yinjirana babiri bari basigaye, aroba umunyezamu Irambona Vally.
Uyu Rutahizamu Umunya-Burkina Faso yujuje ibitego umunani muri Shampiyona y’u Rwanda kuva yaza muri Mutarama 2025.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Marines FC ibitego 2-0.
Mu igice cya kabiri, Marines yatangiranye impinduka eshatu maze Nizeyimana Mubarak, Kalaga Alphonse na Bizimungu Omar binjira mu kibuga.
Ku munota wa 54, Mugiraneza Frodouard wa APR FC yateye ishoti rikomeye ari mu ruhande rw’urubuga rw’amahina, ukorwaho na Irambona Vally ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 67, Denis Omedi yatsindiye APR FC igitego cya gatatu kiba icya kabiri kuri we ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Niyibizi Ramadhan atsindisha umutwe.
Ku munota wa 80, APR FC yashoboraga kubona igitego cya kane ku mupira Victor Mbaoma yahawe ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, yegera imbere, atera ishoti rinyuze ku munyezamu Irambona Vally, umupira ujya ku ruhande.
Umukino warangiye APR FC itsinze Marines FC ibitego 3-0 yongera gusubira ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ikipe y’ingabo yagize amanota 55, irusha amanota abiri Rayon Sports ya kabiri yo izakira Rutsiro FC ku wa Kane.
Indi mikino yabaye uyu munsi yasize Gasogi United itsinze Mukura VS igitego 1-0, Amagaju FC yatsindiwe mu rugo na Police FC ibitego 2-0.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC:
Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Mugiraneza Frodouard, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Denis Omedi na Djibril Ouattara.
Marines FC:
Irambona Vally, Mutangana Derrick, Ilunga Ngoy Alvine, Mugabe Theophile
Ndombe Vingile, Hoziyana Kennedy
Uwiyaremye Fidali, Niyigena Emmanuel, Mbonyumwami Thaiba, Gikamba Ismael (C) na Niyigena Ebenezer.






