2024-2025: Ngororero hamaze gutangwa imirimo ku kigero cya 81%

Guhanga imirimo mu Karere ka Ngororero, bigenda bizamuka, aho kugeza ubu hamaze gutangwa imirimo ku kigero cya 81% mu ngengo y’imari 2024-2025 , abikorera bakaba basabwe gukomeza gufatanya bakabishyira mu bikorwa.
Byagarutsweho mu nama yahuje abafatanyabikorwa batandukanyengo baganiriye ku byafasha Akarere kugateza imbere
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe ayoboye inama irimo kungurana ibitekerezo ku buryo iterambere ry’Akatere
Yagize ati: “Kuba u Rwanda rwatera imbere rukaba umusemburo w’iterambere ry’Akarere, ishoramari, guhanga imirimo, bityo imibereho myiza y’abaturage ikarushaho gutera imbere n’ubushomeri mu rubyiruko bukagabanuka.
Yongeyeho ati: “Kubera ko ishoramari rikiri hasi haganiriwe ku cyateza imbere ubucuruzi, abaturage bakabona amafaranga, urubyiruko rukabona akazi.”
Nkusi yagaragaje ko Akarere ka Ngororero kageze kuri 81% mu itangwa ry’imirimo, biturutse ku bikorera.
Ati: “Abikorera kandi bagize uruhare mu itangwa ry’imirimo mishya: hamaze gutangwa igera ku 1,210 kuri 1,490 iteganyijwe bihwanye na 81%.
Umuyobozi w’Akarere yaboneyeho gushimira abikorera uruhare rwabo mu gutanga imisoro ifasha Akarere mu iterambere.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 hamaze kwinjira agera kuri 822,796,645 frws kuri 978,481,898 frws ateganyijwe bihwanye na 84%.

