Bushali ntagishishikajwe no gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Kinya-Trap Bushali, avuga ko atagishishikajwe no gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda, kuko ashishikajwe no gushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na televiziyo ikorera ku muyoboro wa Youtube, ubwo yabazwaga uko byagendekeye indirimbo yakoranya na Bruce Melodie, agasubiza ko yamubuze kugira ngo bafate amashusho.

Yagize ati: “Nakoze indirimbo na Bruce Melodie, hagezweho amashusho ndamubura, na The Ben yarabyanze, bariya ntiwamenya ibyabo niba baba mu Rwanda sinzi.”

Arongera ati: “The Ben indirimbo twakoranye yagiye kuri Alubumu yanjye, naramubuze ahubwo ahora ampa umushinga w’indirimbo yashakaga ko dukorana, ambwira ngo turahita dukora na ya yindi yanjye.”

Bushali avuga ko bamubwiraga batyo agahita agenda bagakora indirimbo abo bahanzi bifuzaga ko bakorana, ariko nyuma yabaza ibyo gufata amashusho y’iyo bakoranye bakamuburira umwanya.

Abajijwe niba ubu baramutse bamubwiye ko babonetse yakwemera gukorana na bo, nta kuzuyaza Bushali yavuze ko kuri ubu atagishishikajwe no gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Ati: “Byagorana, kuko icyo gihe nari nkiri wa muhanzi ushaka gukora cyane iby’inaha [mu Rwanda], ariko ubu nabonye ikirimo sinkitaye ku muziki w’inaha cyane kuko nanjye ndashaka kwagura nkazambara idarapo ry’Igihugu nkarigeza ku Isi hose.”

[..] Kurusha uko naryambara ngakorana n’undi uryambaye, iyo ndirimbo yaguma mu gihugu imbere gusa, ariko ninsohoka ngakorana umushinga n’abahanzi bakomeye hanze y’u Rwanda ni bwo nzaba nkoze colabo tugahuza n’ibihugu.”

Bushali yakoranye na Bruce Melodie indirimbo yise ‘Ibere’ ikaba ari yo yarushije izindi gukundwa no kumvwa kuri Alubumu ye yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro za 2020.

Mu gihe kandi yanakoranye na The Ben iyo yise ‘Mu ruturuturu’ yashyize ahagaragara ku wa 26 Nyakanga 2020, nayo ikaba iri kuri Alubumu ye yise ‘Ibihe 7’ .

Bushali avuze ibi mu gihe arimo gutegura iserukiramuco yise Kinyatrap Fest rigamije gutanga umuziki ku bakunzi b’iyo njyana bagashira irungu.

Uyu wihebeye injyana ya Kinyatrap, azwi mu ndirimbo nyinshi zirimo Bushali – Moon yahuriyemo n’umunyegana witwa Khaligraph Jones, Ubute, Tugendane, Unkundira iki yahuriyemo na Kivumbi King, ‘Imisaraba 4’ aherutse gushyira ahagaragara.

Bushali avuga ko atagishishikajwe no gukorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ko yifuza gushyira umuziki ku rwego mpuzamahanga
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE