Turahirwa Moses yagejejwe mu rukiko

Nyuma y’aho Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruregeye dosiye ya Turahirwa Moses mu rukiko, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa mu ipantaro y’umukara n’ishati itukura, yageze ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro arinzwe n’inzego z’umutekano.
Biteganyijwe ko yisobanura ku byaha yarezwe n’ubushinjacyaha. Icyakoze nta muntu wo mu muryango wari wagera ahabera iburanisha uretse itangazamakuru ryamaze kuhagera.
Turahirwa Moses yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu 2023 nabwo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Urukiko rwa Nyarugenge rwamuhamijwe iki cyaha, rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra iki cyemezo.
Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.