Akon Rose Paul Macuei yagarutse muri REG WBBC 

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu ya Basketball y’abagore (REG WBBC) yatangaje ko yaguze Umunya-Sudani y’Epfo, Akon Rose Paul Macuei. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi ni bwo iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. 

Yabaye umukinnyi wa mbere Ikipe ya REG yasinyishije mbere yo gutangira imikino ya Kamarampaka.

Akon yari amaze iminsi akina muri Portugal, akaba asanzwe akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo.

Si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko yayiherukagamo mu 2021/22, aho icyo gihe yanabaye Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona.

Yakiniye kandi APR WBBC muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2022/23 ayihesha igikombe.

Akon Rose yaherukaga muri REG WBBC mu 2022
Akon Rose yaherukaga mu Rwanda mu 2023 akinira APR WBBC
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE