Bugesera: Ishimwe ry’umukecuru w’imyaka 78 wujurijwe inzu n’urubyiruko

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mukantegeye Berina, umukecuru w’imyaka 78 utuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, arishimira ko yabonye icumbi nyuma yuko iryo yari asanzwe abamo ryendaga kumugwaho kubera gusaza.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, ubwo yashyikirizwaga ku mugaragaro inzu yubakiwe n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge muri gahunda ‘Urubyiruko turashima’.

Ikigorwa cyo gutaha inzu urubyiruko rwubakiye umuturage utishoboye cyahujwe n’Inteko Rusange y’urubyiruko rw’Umurenge wa Nyarugenge, hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Mukantegeye agaragaza ko yabaga mu nzu iva biturutse ku gusaza kwayo bityo agashimira urubyiruko rwamufashije rukamwubakira inzu itamuvira.

Yagize ati: “Nari mu buzima bubi kuko imvura yaragwaga ikanyagira kandi nkanabona ko inzu igiye kungwaho hanyuma urubyiruko ruranyibuka ruraza runyubakira inzu.

Ndishimye, nshimiye urubyiruko ndetse n’umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame wibutse kuvuga ngo bana banjye nimujye gukura abakecuru ahabi, mubashyire ahagaragara bazasaze neza.”

Kazungu Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, yahamirije Imvaho Nshya ko inzu yubakiwe Mukantegeye yuzuye itwaye 2 800 000 Frw.

Nyandwi Emmanuel uhagarariye urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko kubakira umukecuru utishoboye biri mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Twubakira umuturage inzu mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwacu mu kubaka igihugu. Twarebye umuturage utari ufite aho kuba turamufasha abona aho kuba.”

Akomeza agira ati: “Dukomeje gushishirariza urubyiruko rugenzi rwacu kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake, tugashyira umuturage ku isonga mu kumukemurira ibibazo bibangamiye imibereho ye myiza.”

Ibi abihuriraho na Mbonimpaye Pascal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, aho avuga ko igikorwa ngarukamwaka cyo kubakira abatishoboye ari kimwe mu bikorwa biri muri gahunda y’urubyiruko yiswe ‘Urubyiruko Turashima’.

Yagize ati: “Ni umwe mu mihigo y’urubyiruko kandi iri muri gahunda yatangijwe n’urubyiruko rw’Akarere kacu yitwa’Urubyiruko Turashima’.

Tubikora dushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu uburyo buyoboye igihugu ndetse n’uko bwahaye inshingano urubyiruko mu gihe cy’imyaka 31 kugira ngo basigasire ibyagezweho.”

Inzego z’urubyiruko mu Karere ka Bugesera zivuga ko urubyiruko nta mikoro rugira ahubwo ko ari umutima n’imbaraga z’urubyiruko ndetse no gukorana n’izindi nzego.”

Muri uyu mwaka, urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera ruteganya kubakira abaturage batishoboye bagera kuri batanu (5) batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera.

Mukantegeye Berina yashyikirijwe inzu yuzuye itwaye 2 800 000 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE