Miss Kalimpinya yahishuye amasomo yigiye kuri Spring Rally GMT

Miss Kalimpinya Queen wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’imodoka ‘Sprint Rally GMT’ 2025, ryabereye mu Karere ka Rwamagana, yahishuye ko hari amasomo yigiye muri iryo rushanwa.
Yabigarutseho ubwo yari mu masengesho yitwa ‘Harvest‘ yabaye ku mugoroba w’itariki 04 Gicurasi 2025, nyuma yo kwegukana intsinzi muri iryo siganwa yari asanzwe yitabira, aboneraho no gutanga ituro ry’ishimwe.
Uyu mukobwa wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, avuga ashingiye ku byamubayeho ubwo yakinaga icyiciro cya mbere muri uwo mukino wakinwe tariki 03 Gicurasi 2025, yawigiyemo ko igihe cyose amakosa yakosoka.
Yagize ati: “Mu bintu Rally ijya inyigisha ubwo twakinaga mu isiganwa rya mbere (Stage), iyo turi gukina twiruka mu ma siteji (Stage), bakabara aho wahereye n’aho warangirije, uwakoresheje iminota mike akaba ari we utsinda.”
[..] Muri sipesiyale ya mbere (Special), twarirutse njye na Co-Pirote wanjye dukora ikosa mu muhanda, ndakata aho gukata aho najyaga, imodoka irahindukira ireba inyuma aho twavaga, ariko icyiza ni uko biba bitarangiye, ushyiramo marishariyeri ugasubira inyuma ukongera ukareba aho wajyaga.”
Karimpinya Queen avuga ko ari uko yabigenje bikarangira yegukanye intsinzi, ari na byo asanga bikwiye gukorwa mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Ni byo nibaza ko dukwiye gukora mu buzima busanzwe. Gutana birashoboka, ushobora gukora ikosa, wanyerera ukareba aho utajyaga, ariko mu gihe cyose ubimenye shyiramo marishariyeri uhindukire wongere usubire iyo wajyaga, iryo kosa ryarabaye ariko ntiryambujije kuba uwa mbere muri iyo sipesiyale.”
Uyu mukobwa wabayeho igisonga cya nyampinga, avuga ko uko wakosa kose ukwiye gutuza ukirinda gucika intege ku buryo bigufasha gukomeza, kuko Imana ikunda abayishakana umwete kandi ibabarira kuri buri kosa, icy’ingenzi ari ugushaka guhinduka.
Queen Kalimpinya yinjiye mu mukino wo gusiganwa ku modoka mu mwaka wa 2019, akaba ari ubwa kabiri yitabiriye iri siganwa nyuma y’irya 2022, atabashije kurangiza kubera imodoka ye yagize ikibazo akaba yari aryitabiriye ku nshuro ya 4.
Muri ubwo buhamya, Miss Karimpinya Queen yavuze ko nubwo yegukanye isiganwa rya ‘Spring Rally GMT’ ariko yari amaze igihe arwaye ku buryo yari yatangiye gutakaza icyizere cyo kuzaryitabira.
Isiganwa ry’imodoka ‘Sprint Rally GMT’ ryabereye mu Karere ka Rwamagana tariki 03 Gicurasi, ryasize Kalimpinya Queen yegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Ish Kevin wari witabiriye bwa mbere uyu mukino yegukanye umwanya wa gatatu.

