Abanyarwanda bategujwe imvura nyinshi izateza imyuzure muri Gicurasi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje kuri iki Cyumweru ko hagati y’uyu munsi tariki 4-6 Gicurasi 2025, mu bice bitandukanye by’igihugu hateganyijwe imvura izateza inkangu n’imyuzure.
Ni imvura izaba iri hagati ya milimetero mm 25 na 60, aho izagwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba no mu Turere nka Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka zizaterwa n’iyo mvura zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyijwe isuri ndetse n’izizaterwa n’inkuba.
Imvura nyinshi iherutse kugwa mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Mata 2025, yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, ihungabanya urujya n’uruza ndetse isenya inzu 27 zo mu Turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali watangaje ko mu bantu bapfuye harimo uwatwawe n’umuvu undi wagwiriwe n’urukuta.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, yatangaje ko inkuba zahitanye abantu 16 zikaba ari zo ziza imbere mu guhitana benshi.
Mu mibare yashyizwe ahagaragara na MINEMA yo kuva ya ku 01 kugeza ku ya 31 Werurwe 2025, igaragaza ko uretse inkuba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwateje inkangu zihitana abantu 4, imyuzure ihitana 2 mu gihe inkongi y’umuriro yahitanye umuntu umwe.