Handball: Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe mu Mikino ya EAPCCO

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Handball (Police HC) yegukanye igikombe mu mikino ya EAPCCO, nyuma yo gutsinda Ethiopia Police HC ibitego 40-22.
Uyu mukino wa nyuma uhuza amakipe atandukanye ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, izwi ku izina rya EAPCCO Games, wabaye kuri uyu wa Gatandatu ya 3 Gicurasi 2025 muri Ethiopia aho iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera.
Police HC yatangiye umukino irusha cyane Ethiopia Handball Club kuko igice cya mbere cyarangiye ikipe yo mu Rwanda itsinze ibitego 19 kuri 12 bya Polisi ya Ethiopia.
Mu gice cya kabiri, Police HC yakomeje kurusha cyane iya Ethiopia kuko yagitsinzemo ibitego 21, iya Ethiopia itsinda ibitego 10 gusa.
Umukino warangiye Ikipe ya Police y’u Rwanda itsinze iyo muri Ethiopia ibitego 40-22, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane.
Aya marushanwa ya EAPCCO Games yakinwaga ku nshuro ya gatanu aho mu 2023 yabereye mu Rwanda.
Ni inshuro ya kane ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC, yegukanye igikombe muri iyi mikino.
Indi mikino Police yari yitabiriye muri rushanwa harimo kurasa, aho abakobwa begukanye imidali ibiri ya zahabu, ibiri y’umuringa n’undi umwe w’ifeza.
Abahungu bo begukanye imidali itatu ya zahabu.
Muri Taekwondo amakipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye imidali ine ya zahabu, itandatu y’umuringa na 13 ya feza.
Umuhango wo gusoza aya marushanwa wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Charles Karamba, hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa EAPCCO CG Félix Namuhoranye, n’abandi bayobozi batandukanye ba Polisi zo mu Karere k’Iburasirazuba.

