Ross Kana yatandukanye na 1:55 AM

Umuhanzi Ross Kana yatangaje ko amasezerano yari afitanye na sosiyete ya 1:55 AM yamurebereraga mu bijyanye n’umuziki yaseshwe
Yabitangaje abinyujije mu itangazo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 03 Gicurasi 2025.
Yanditse ati: “Ndi hano mpamya gusesa amasezerano nari mfitanye na 1:55AM, byatewe n’uko kompanyi itashoboye kubahiriza ubufatanye bwari mu masezerano yasinywe ku wa 01 Ukuboza 2023, ibintu byandindije nk’umuhanzi kandi byatumye niyumva nk’uwatengushywe.”
Mbashimiye ku bufasha bwose bampaye igihe cyose twari tugifite imikoranire,ibi kandi bije nyuma y’uko hari andi mahirwe ndimo gushaka azamfasha gukora umuziki wanjye kinyamwuga ndetse bigahura n’intego zanjye nk’umuhanzi.
Ross Kana atangaje iby’iseswa ry’amasezerano yari afitanye n’iyo kompanyi nyuma y’iminsi hari amakuru atandukanye yagiye avugwa muri iyo nzu y’umuziki, byanatumye ubuyobozi bwayo bushyira ahagaragara itangazo riteguza amavugurura yagombaga kubaho, bukanatangaza ko umuhanzi uzifuza gusesa amasezerano azabifashwamo.
Imikoranire hagati ya Ross Kana na 1:55AM yari imaze imyaka hafi 2 kuko yatangiye mu 2023.