Impinduka zikomeye zemejwe: ibyaranze Inteko Rusange Idasazwe ya FERWAFA

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje impinduka zikomeye mu miyoborere aho umubare za komisiyo zagabanyijwe naho Perezida wa FERWAFA azajya agena abo bazakorana muri Komite Nyobozi.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA ryateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.

Iyi nama yagomba gutangira saa yine, ariko yakereweho hafi isaha n’iminota 19.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe, hakurikiraho kureba ko abanyamuryango batumiwe bitabiriye nk’uko amategeko abiteganya.

Nyuma yo gusuzuma ubwitabire, bikagaragara ko mu banyamuryango 57 bagize FERWAFA, 53 ari bo bitabiriye, hemejwe ko Inteko Rusange idasanzwe ihita itangira nk’uko yari iteganyijwe.

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo imwe yo kwemeza umushinga w’Amategeko shingiro ya FERWAFA 2025 yahawe abanyamuryango ku wa 26 Mata 2025.

Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoberere myiza muri FERWAFA, Me. Claudine Gasarabwe, yavuze ko impamvu yo kuvugurura Amategeko shingiro yayo ari ukugira ngo bayajyanishe n’aya CAF na FIFA.

Ati “kugira ngo amategeko avugururwe ni uko twagombaga kugendana n’Urwego rw’amategeko ya FIFA na CAF.”

Mu mategeko shingiro yemejwe  harimo Komisiyo ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga yakuweho yimuriwe mu ishinzwe imari, Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu yimuriwe mu ya tekinike, mu gihe ishinzwe umutekano yashyizwe mu yo guteza imbere amarushanwa.

Izindi mpinduka zabayeho, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore yasubijwe mu bazaba bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ndetse na Komisiyo y’Ubuvuzi igumaho. Bivuze ko abagize uru rwego batazaba icyenda, ahubwo baziyongera bakaba 10. Komiseri ushinzwe Amategeko muri FERWAFA, Me. Claudine Gasarabwe, yavuze ko impamvu bagabanyije umubare wa komisiyo zigize iri shyirahamwe ari ukugira ngo bagabanye amafaranga zakoreshaga mu nama zizihuza.

Ati: “Dufite Ikibazo cy’amikoro agenda mu mikorere ya za Komisiyo muri FERWAFA. Ni yo mpamvu zimwe twazihuje.”

Ibijyanye no guteza imbere ruhago ikinirwa ku mucanga no muri ‘salle’ [Futsal na Beach Soccer] ntibyagaruwe muri komisiyo, ahubwo bizaba amarushanwa asanzwe ashobora gutegurwa na FERWAFA.

Ingingo yari itegerejwe cyane mu Nteko Rusange ya FERWAFA ni ivuga ko amatora y’imyanya ya Komite Nyobozi agomba kuba hakurikijwe urutonde. Bivuze ko Perezida ari we uzajya yizanira abo bakorana.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe, hatangajwe ko amatora ya Komite Nyobozi nshya azabera mu Nteko Rusange itaha [hataremezwa igihe izabera]. Komite ihari ubu, iyobowe na Munyantwali Alphonse, izasoza manda yayo muri Kamena

Perezida wa APR FC Brig Gen Déo Rusanganwa,mu batoye umushinga w’Amategeko mashya ya FERWAFA
Komiseri ushinzwe Amategeko muri FERWAFA, Me Claudine Gasarabwe, yavuze ko ikibazo cy’amikoro ari yo mpamvu yo kugabanya za Komisiyo
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE