Burera: Yafatanywe insinga z’amashanyarazi na kashe pawa

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mu Karere ka Burera Umurenge wa Kinyababa, uwitwa Ndacyayisenga Jean Bosco yafatanywe insinga z’amashanyarazi za 33m, Urutsinga rwa copper rushishuye rufite uburebure bwa 3m Urutsinga rwa copper rudashishuye rufite uburebure bwa 30 m na kasha pawa 01.

Ku ya 01 Gicurasi 2025 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru ishingiye ku makuru yahawe n’Abaturage nib wo yamufashe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP. Mwiseneza Jean Bosco, avuga ko yafashwe ku bufatanye n’abaturage bagenda batanga amakuru, aboneraho kubashimira kandi avuga ko nta munsi n’umwe Polisi y’u Rewanda izihanganira abangiza n’abageregeza kwiba ibikoresho by’ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Ndacyayisenga Jean Bosco yafatanywe ibikoresho by’amashanyarazi birimo insinga z’amashanyarazi za 33m na kasha pawa (Cash power) 01 yibye ku miyoboro y’amashanyarazi akaba yafatiwe mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Butaro ari gukorwaho iperereza.”

SP Mwiseneza akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda buri gihe  iburira abishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo kubireka burundu ngo kuko bitazabahira, cyane ko ngo  Polisi yashyize imbaraga m ubikorwa byo kurwanya abangiza ibikorwa remezo, agasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi no kwirinda kubigura mu buryo bwa magendu.

Ndacyayisenga aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa Ingingo ya 182 yo mu itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme urugomero, uruhombo rw’amazi cyangwa inzira yarwo, inzira ya galiyamoshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa iby’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungu kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 000 000frw ariko atarenze miliyoni 5 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE