Ish Kevin yishimiye guhurira n’umubyeyi we muri Sprint Rally GMT’

Umuhanzi Ishimwe Kevin yagaragaraje ko yiteguye kandi yishimiye guhurira n’umubyeyi we Semana Genese mu mukino w’amasiganwa y’imodoka umaze kumenyerwa mu Rwanda wa Sprint Rally GMT’.
Ni irushanwa biteganyijwe ko rizabera i Musha mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Ish Kevin yagaragarije abamukurikira ko atewe ishema no guhurira na se muri iri rushanwa.
Uyu muhanzi yasangije abamukurikira ifoto agaragaza ko yiteguye kujya muri iri rushanwa, ku ruhande rwayo ashyiraho ibipfunsi bibiri bisa nk’ibyatandukanyije iminyururu, bisa nkaho ari ubutsinzi, yandikaho ati: “Semana, Ish Kevin Musha 03/05/2025, Ejo turaba turi hano.”
Ibyo kuba uwo muhanzi azahurura na se umubyara muri uyu mukino byashimangiwe n’urutonde rw’abazarushanwa rwashyizwe ahagaragara n’abashinzwe gutegura iryo rushanwa rya Sprint Rally GMT, kuri uyu wa 02 Gicurasi 2025.
Urwo rutonde ruragaragaza ko Ish Kevin ugiye gukina uwo mukino ku nshuro ye ya mbere yamaze kurugeraho, akazakinana na mukuru we Hakizimana Jacques, mu gihe Semana Genese akaba n’umubyeyi wabo ari mu ikipe bazaba bahanganye, akazaba akinana n’uwitwa Dusingizimana Salvator.
Umubyeyi w’aba basore, Semana Genese amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka, kuko yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.
Uretse aba, undi uzwi mu myidagaduro umaze kumenyerwa mu mukino w’imodoka, Kalimpinya Queen azongera kugaragara muri iri siganwa, aho azaba akina afatanyije na Ngabo Olivier.
Biteganyijwe ko iryo siganwa rimaze kumenyerwa mu Rwanda, kuri iyi nshuro rizabera i Musha mu Karere ka Rwamagana, mu gihe iriheruka umwaka ushize ryari ryabereye i Gako mu Karere Bugesera.


