Kamonyi: Abaturage banenga bamwe muri bagenzi babo bacuza abakoze impanuka

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ku muhanda Muhanga- Kigali uca no mu Karere ka Kamonyi gakunze kuberamo impanuka z’ibinyabiziga cyane cyane mu Murenge wa Musambira, usanga bamwe mu baturage baza kwiba ibihanutse mu modoka no kwambura abagize impanuka, bakaba banengwa na bagenzi babo ndetse ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Sibomana Jean claude umwe mu batuye hafi y’ahakunze kubera impanuka mu muhanda wa Kigali-Muhanga, ahazwi nko mu ikoni ry’abasomali mu Mudugudu wa Mbali, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, anenga ko muri ako gace hari bagenzi be bafite umuco mubi wo kumenya ko hari impanuka ibaye, aho gutabara abari mu kaga ahubwo bakaza kubiba ibyo baba bafite.

Yagize ati: “Sinzi ukuntu abaturage b’inaha bateye, aho gutabara ubuzima bw’umuntu ukoze impanuka, bihutira kumutwara ibyo yari afite.” 

Aya ni amwe mu makara yari apakiye muri Fuso yakoze impanuka mu ikoni ry’Abasomali i Musambira

Yongeyeho ati: “Urugero rwa hafi ni impanuka yabaye mu ijoro ry’itariki ya 1 Gicurasi 2025 saa munani z’ijoro, naje hano impanuka imaze kuba hamwe n’abanyerondo babiri tuje gutabara abakoze impanuka.

Tuhageze dusanga bamwe muri bagenzi banjye baturiye hano bahageze mbere aho gutabara abakoze impanuka [….] ahubwo bajya mu mifuka y’ifu ya kawunga n’iyamakara byari bitwawe n’imodoka zagonganye, maze babijyana mu ngo zabo.”

Undi muturage wo muri aka gace avuga ko ari ibintu byabaye nk’ingeso ndetse bimaze gufata indi ntera, ku buryo hari n’abo avuga ko baba bashinzwe guhora bacunga ko nta mpanuka ibera muri aka gace.

 Nyirahabimana Agnes, ati: “Iyo hagize impanuka ihabera bahita bahamagarana bakajya gutwara ibyabo bakoze impanuka n’imodoka bakazipakurura, ku buryo ari ingeso bamaranye igihe.”

Mu byari byibwe muri iyo mpanuka yabaye, babashije kugaruza imwe mu mifuka y’ifu imwe muri izi modoka yari ipakiye, Amakara yo ntayo babonye ndetse bamwe mu bari basahuye bakabirunda mu ngo zabo hari ngo n’abari batangiye kubigurisha.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu Ishami ry’Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, avuga ko hari amategeko ahana abantu batagira ubumuntu muri bo babura gutabara abakoze impanuka ahubwo bakirukira kubambura ibyo bari bafite no gutwara imizigo yari mu modoka. 

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu Ishami ry’Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yibukije ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Ati: “Ku bw’amahirwe inzego z’umutekano dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’aho muri Kamonyi habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yari ipakiye amakara yerekezaga i Kigali n’ikamyo yari ipakiye ifarini yajyaga mu cyerekezo cya Muhanga, twabashije kugaruza bike mu byo abaturage bari bapakuruye mu modoka bakabijyana mu ngo zabo.”

Avuga ko abaturage basanganwe mu ngo zabo   imizigo bapakuruye mu modoka za koreye impanuka mu Murenge wa Musambira, bagiye kubiryozwa ndetse akaba akomeza agira inama abaturage yo kwirinda gusahura ibintu by’abakoze impanuka, kuko icyo ari icyaha cy’ubujura gihanwa n’amategeko.

Aba ni abahawe akazi ko gutwara imifuka ya kawunga bayigarura ku modoka bari kuyivana aho abaturage bari bayisahuriye mu ngo zabo
Iyi ni imifuka yari imaze gukurwa mu ngo z’abayisahuye impanuka imaze kuba
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE