Igikombe cy’Amahoro: Ishimwe yahawe gusifura umukino wa nyuma wa APR FC na Rayon Sports

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, yahawe kuzayobora umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025.

Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino akeneye igikombe kizatuma hamenyakana u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ya 2025/26.

Izi kipe zikomeje no guhangana muri Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 26, aho Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 53 igakurikirwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite 52.

Aya makipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro mu 2023, icyo gihe Rayon Sports yegukanye igikombe itsinze APR FC igitego 1-0 cyinjijwe na Ngendahimana Eric.

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru saa cyenda muri Stade Amahoro, wahawe Umusifuzi Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.

Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba ari Karangwa Justin naho Ishimwe Didier ari umwungiriza wa kabiri.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake, ni 1 000 mu myanya isanzwe hejuru, 2 000Frw mu myanya isanzwe hasi, 20 000 Frw muri VIP na 30 000 muri Business Suite, 50 000 Frw na 100, 000 Frw muri Executive Seats mu gihe Sky Box ari miliyoni imwe.

Ishimwe Claude ‘Cucuri’ yahawe gusifura umukino wa nyuma hagati ya APR FC na Rayon Sports
Ni inshuro ya gatanu APR FC na Rayon Sports zigiye guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuva cyatangira gukinwa
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE