Pallaso yagereranyije Bebe Cool nk’umuhanzi ukizamuka muri Nigeria

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda Pallaso, yagereranyije Bebe Cool uri mu bahanzi bakuru muri Uganda nk’umuhanzi ukizamuka muri Nigeria.

Abigarutseho nyuma y’uko Bebe Cool aherutse kwigamba ko ari we uyoboye mu ruhando rwa muziki ya Uganda, ndetse hari impano z’abakiri bato agiye kuzamura.

Ibyo avuga ariko si ko bibonwa na Pallaso, kuko yashimangiye ko Bebe Cool mu muziki wa Uganda atagaragara ahubwo akwiye kujya muri Nigeria kuko ari ho impano ye yatanga icyizere.

Ati: “Nkurikije umuziki Bebe Cool akora muri iki gihe, ndatekereza nta mwanya agifite muri Uganda. Icyakora yahatana na Kid Dee wo muri Nigeria kandi nabyo byamubiza icyuya.”

Yongeraho ati: “Amakuru nkura mu nshuti zanjye zo muri Nigeria, nka Davido, bambwira ko Bebe Cool ari umwe mu bahanzi batanga icyizere muri iki gihe muri Nigeria.”

Pallasso ashinja Bebe Cool guhora avuga gusa ko ayoboye mu muziki wa Uganda ariko akaba atajya akora imiziki ari nabyo ashingiraho avuga ko impano ye yahangana n’abahanzi bakizamuka muri Nigeria.

Bebe Cool ari mu bahanzi bamaze igihe bakora umuziki muri Uganda, kuko amaze imyaka 28 awukora, yawutangiye mu 1997.

Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu ruhando rwa muzika muri Uganda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE