Koreya y’Epfo: Yoon Suk wahoze ari Perezida agiye kujyanwa mu nkiko

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwo muri Koreya y’Epfo bwavuze ko Yoon Suk-yeol, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu dosiye ye yashyikirijwe inkiko kubera ibyaha ashinjwa by’ubugambanyi no gukoresha nabi ububasha.

Yoon yatangiye gutavugwaho rumwe kuva ku wa 03 Ukuboza 2024, ubwo yashyiragaho itegeko rya gisirikare, (martial law) ryamaganwe n’abaturage benshi ndetse riza gukurwaho nyuma y’amasaha atandatu gusa.

Hadashize ibyumweru bibiri arishyizeho Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko agomba gukurwa ku butegetsi, bituma hajyaho Perezida w’agateganyo ariko kweguzwa kwe biza kwemezwa bidasubirwaho n’Urukiko rw’Ikirenga ku ya 04 Mata 2025.

Icyo gihugu cyahise gitangaza kiteguye amatora y’Umukuru w’igihugu ku wa 03 Kamena 2025, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko Ubushinjacyaha buvuga ko Yoon agomba gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo; kugambirira kugundira ubutegetsi, kwangiza demokarasi no kurenga ku bubasha ahabwa nk’Umukuru w’Igihugu; ibintu bifatwa nko gukandamiza  n’iteshagaciro ry’amategeko.

Mu bindi ashinjwa harimo gutuma inzego z’umutekano zinyuranya n’itegeko kandi ngo hari  ibimenyetso by’uko yategetse bamwe mu bayobozi b’igisirikare n’inzego z’umutekano kugira imyitwarire itemewe n’amategeko mu rwego rwo gukumira abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko ndetse no gucecekesha abamurwanyaga.

Harimo kandi kugerageza guhungabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru aho yashatse gucecekesha ibitangazamakuru bitavuga rumwe na we.

Kugeza ubu Minisitiri w’Imari, Choi Sang-mok, ni we uyoboye igihugu nk’Umuyobozi w’Agateganyo ariko Abanyapolitiki batandukanye barimo kwitegura amatora, ndetse hari abemeje ko baziyamamaza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Ani Elayija says:
Gicurasi 1, 2025 at 3:54 pm

Ntago Byoroshye .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE