Bruno K agiye gukorana na Source Management ikorana na Spice Diana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi uri mu bagezweho muri Uganda Bruno K yisinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete ifasha abahanzi yitwa Source Management, isanzwe ikorana n’umuhanzikazi Spice Diana.

Ni amakuru yatangajwe na Bruno K, mu kiganiro cye cya mbere yakoreye kuri TikTok, yise ‘Ekiboozi’ bisobanuye igiparu, nyuma y’uko avuye mu cyitwa ‘Champanya’ aho yakoranaga n’uwitwa Crysto Panda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Bruno yashimangiye ko agiye kujya ayoborwa na Roger Lubega, umuyobozi wa Source Management, uzwiho guteza imbere abahanzi benshi b’abahanga.

Uwo muhanzi yagaragaraje ko yishimye cyane, avuga ko amaze igihe adafite umuntu umenya uko umuziki we ukorwa ndetse witeguye no gushora imari mu buhanzi bwe, agadang Roger Lubega ari we yari akeneye mu bikorwa bye, akaba ari intambwe yateye kandi imushimishije.

Yagize ati “Maze igihe kirekire nshaka gukorana n’umujyanama umeze nkawe, wumva neza uko umuziki ukorwa.”

Bruno K yari asanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Black Market Records, baza gutandukana nyuma y’ibibazo bagiranye bijyanye n’amafaranga y’uyu muhanzi waje no kubatsinda mu nkiko.

Azwi mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu kigande hamwe n’ikinyankore zirimo, ‘Akuzalira omwana’, Siva ku mwana Ono’, ‘ENSHAZI’ n’izindi.

Bruno ahinduye inzu akorana nayo mu bijyanye no kumutunganyiriza umuziki nyuma yo gutsinda iyo batandukanye mu nkiko
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE