Umubare w’abashingiranywe mu 2024 wagabanyutseho 9,5% k’uwabo mu 2023

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyatangaje ko umubare w’Abanyarwanda basezeranye byemewe n’amategeko umwaka ushize wa 2024 wagabanyutse, uva ku 57 880 mu 2023 ugera ku 52 878 mu mwaka wa 2024.

NISR igaragaza ko habayeho igabanyuka ringana na 9.5% ry’abasezeranye byemewe n’amategeko hagati y’umwaka wa 2023 n’uwa 2024.

Ni imibare ikubiye muri raporo NISR yashyize hanze izwi nka ‘Rwanda Vital Statistics Report’ ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 24 Mata 2025.

Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’imiryango y’abasezeranye byemewe n’amategeko kuko ari 5 543.

Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’abashakanye byemewe n’amategeko kuko ari 2 550.

Ni mu gihe Uturere twa Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba dufite imibare mito y’abasezeranye byemewe n’amategeko.

Akarere ka Burera gafite imiryango 1 360 yasezeranye byemewe n’amategeko mu 2024 mu gihe Akarere ka Rutsiro gafite imiryango igera ku 1 394.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abari hagati y’imyaka 25-29 ari bo benshi basezeranye byemewe n’amategeko.

Mu 2024 hasezeranye imiryango 3 939 ifite imyaka y’ubukure iri hejuru ya 40, mu gihe ababarirwa mu 16 062 basezeranye, bari hagati y’imyaka 21-24.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 29, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE