Kamonyi: Amasomo uhabwa n’Ababyeyi ni yo akugira uwo uri we- Dr. Bizimana

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitriri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko uburere umuntu ahabwa n’ababyeyi hamwe na mwarimu ku ishuri, ari bwo bumugira uwo ari we.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziciwe kuri Paruwase Gatulika ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Avuga ko abakoze Jenoside babitojwe n’ababyeyi babo ndetse banabyigishwa mu mashuri, ari nayo mpamvu ubwo burere bakuye mu mashuri no kubabyeyi butuma tukibona abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Uburere uhawe n’ababyeyi ndetse n’ubwo ukura mu ishuri ni bwo bukugira icyo uri cyo, ku buryo niba warigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside itapfa kukuvamo, ari nayo mpamvu magingo aya tukibona abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, abandi bakanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mugina, akaba ari mu bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu bo mu miryango yabo babonetse,  Kayigamba Gaspard avuga ko bibabaje kuba hari abantu baba bafite amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ntibayatange.

Ati: “Birababaje kubona hari abantu baba bafite amakuru y’ahajugunywe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibayatange, ahubwo hagira umubiri uboneka bakabona kuvuga amakuru, jyewe icyo nasaba ni uko Leta ikwiye kujya ibakurikiranaho icyaha cyo kudatanga amakuru.”

Dr. Bizimana avuga ko Leta iyo hari ibimenyetso bigaragara ko umuntu yanze gutanga amakuru azi, imugeza imbere y’amategeko mu rukiko.

Ati: “Nababwira ko iyo habonetse ibimenyetso ko umuntu yanze gutanga amakuru y’ahari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agezwa imbere y’amategeko akabiryozwa n’inkiko.

Rero icyo nabwira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukwihangana bagakomera kuko nta gihe hatazabaho abinangira banga gutanga amakuru bazi ku bishwe muri Jenoside mu 1994.”

Urwibutso rw’Akarere ka Kamonyi rwa Mugina  rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera ku 59 225, aho benshi mu bishwe biciwe kuri Kiliziya ya Paruwase Gatulika ya Mugina, abandi bicirwa hirya no hino mu cyahoze ari Komini Mugina.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE