RIB yafunze abakozi batatu ba RMB bakekwaho ruswa

  • SHEMA IVAN
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) ari bo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard. 

Aba bakozi bafunganywe kandi na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.

RIB yatangaje ko uko ari barindwi bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Rwezamenyo na Nyarugenge.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruburira abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko bihanwa n’amategeko.

Uru rwego rukomeza kwibutsa abaturarwanda ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera ntacyabuza ko batanga ayo makuru kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga kurwanya ruswa n’ibihano ku muntu wese urya cyangwa utanga ruswa. Umuntu wakira cyangwa utanga ruswa nk’uko bikubiye mu ngingo ya 4 n’iya 5, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 2.000.000 Frw na 10.000.000 Frw.

Iyo ruswa ifite ingaruka zikomeye, nk’iyo yateje igihombo ku gihugu cyangwa ku bantu benshi, igihano cyiyongera kikaba igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10 n’ihazabu iri hagati ya 5.000.000 Frw na 10.000.000 Frw

RIB yafunze abakozi batatu ba RMB bakekwaho ruswa
  • SHEMA IVAN
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE