Omicron yibasiye u Burayi bw’Iburasirazuba

Omicron yibasiye u Burayi bw’Iburasirazuba

Mu guhangana na COVID-19, Omicron yagiye igabanyuka mu Burayi bw’Iburengerazuba none yongeye gukaza umurego mu Burayi bw’Iburasirazuba, aho umubare w’abandura ukomeje kuzamuka cyane kubera ko kwikingiza byakozweyo ku rugero rwo hasi.

Mu gihe ibihugu nk’u Bufaransa, Espagne cyangwa u Butaliyani bisa nkaho byamaze gukumira ubwandu bushya bwa Omicron. U Burayi bw’Iburasirazuba bwo bukaba buhura n’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura.

Ugereranyije n’Uburayi bw’Iburengerazuba mu byumweru bishize, Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwihinduranyije, Omicron buzahaje u Burayi bw’Iburasurazuba.

Porofeseri Antoine Flahault, inzobere mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo muri kaminuza ya Geneve, yagize ati: “Ibihugu byose byibasiwe n’ubwiyongere budasanzwe. Hamwe birihuta cyane, ni ko bimeze mu Burusiya, muri Ukraine, ariko no muri Silovakiya cyangwa muri Roumania, Pologne, ​​ni ko bimeze no mu bihugu bya Baltique, ndetse no muri Hongiriya.”

Yongeyeho ati: “Ikigaragara ni uko Bulgarie na Croatie bashobora kugabanya ndetse no guca ikwirakwira rya Omicron. Kuzamuka kw’icyorezo gusa n’aho kutageze ku rwego rukabije nk’uko byagenze mu bihugu by’Iburengerazuba bw’u Burayi.  Imibare yari hejuru kandi bufite ubukana bukabije. Abatageze kuri kimwe cya kabiri cy’abaturage barakingiwe, ariko mu bihugu bimwe byo mu Burayi bw’Iburengerazuba ho abarenga bitatu bya kane by’abaturage batewe inshinge.”

Muri Bulgarie, munsi ya kimwe cya gatatu cy’abaturage bahawe urukingo rwa mbere. Muri Pologne no mu Burusiya ho ni hafi ya kimwe cya kabiri. Ibyo bikaba bidashobora kugabanya umubare w’abajya mu bitaro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  2. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  3. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  4. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  5. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36