Urubyiruko rwagaragaje ingamba rwihaye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Turere dutandukanye tw’Igihugu rwitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano rwagaragaje ingamba rwihaye mu kurwanya no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, nk’umusaruro w’ibiganiro mu matsinda byahuje urubyiruko rwitabiriye igikorwa cy’Igihango cy’Urungano ryahujwe n’igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byo urwo rubyiruko rwagarutseho muri ayo matsinda harimo n’uruhare bafite mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bakavuga ko basanze hari byinshi bafite gukora.
Karemera Isaac watangaje ibyavuye mu matsinda yahuje urwo rubyiruko yatangaje ko basanze bagomba kwiga amateka cyane kugira ngo babashe kurwanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko twasanze icy’ibanze ari ukubanza kumenya amateka y’Igihugu cyacu tukayasobanukirwa neza, kugira ngo tubashe kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko kugira ngo urwanye ikintu ubanza kukimenye ubwacyo.”
Akomeza avuga ko bizanabafasha kudakomeza kurebera ku bantu bakomeza kugoreka amateka y’igihugu cyabo kuko bo bayazi neza.
Ati: “Twanasanze tugomba kunyomoza no kuvuguruza abapfobya ndetse n’abagoreka amateka yacu n’abahembera urwango ikindi kandi tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga twandika ubutumwa bw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwamamaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”
Uwo munyeshuri ukiri muri Kaminuza yatangaje ko urubyiruko kandi rwiyemeje kugira uruhare mu gufasha urubyiruko rugenzi rwabo gushishikarira gusoma no kumenya amateka y’igihugu cyabo hamwe no kugira uruhare muri gahunda yo kwimakaza ubudaheranwa mu Banyarwanda baba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikubiye mu byo urwo rubyiruko rwiyemeje byabaye nk’ibisubizo by’ibyo basabwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana ubwo yari amaze kubagaragariza uburyo urubyiruko rwatojwe kandi rugategurwa n’abari injijuke gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akababwira ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe ahari kuko ubu Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, Igihugu kitavangura abana bacyo.
Mu 2013 ni bwo hatangijwe amahuriro y’urubyiruko atandukanye yahawe izina ‘Umuseke Mushya’, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, yari agamije guha urubyiruko umwanya wihariye wo kuganira bisanzuye ku mateka y’Igihugu asharira.
Ni amahuriro yahuriyemo urubyiruko, rwiyemeza ibintu bikomeye bibiri, byavuyemo gahunda zikorwa kandi zigirira urubyiruko akamaro birimo ‘Urunana rw’Urungano’ rukorwa n’Itorero ry’Igihugu mu gufatanya nk’urubyiruko komorana ibikomere, no gutwazanya umutwaro ukomeye w’ayo mateka barazwe.
Hanavuyemo kandi Igihango cy’Urungano, aho urubyiruko ruhura rwiyemeje kwibuka, kurwanira ukuri kwabo, kubana neza n’ibikomere rufite kandi rugafatanya kubaka u Rwanda. Ni umwanya urubyiruko rugirana igihango mu gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bwabo.

