Dr Bizimana yagaragaje uko urubyiruko rwakoreshejwe Jenoside n’abari injijuke

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yagaragaje uburyo urubyiruko rwatojwe kandi rugategurwa n’abari injijuke gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ubwo yahaga ikiganiro urubyiruko rusaga 2 000 rwaturutse hirya no hino mu Gihugu hose rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025.

Ihuriro ry’Urubyiruko Igihango cy’Urungano ribaye ku nshuro ya 12, rihuza urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabasobanuriye uburyo ubuyobozi bubi bworetse urubyiruko mu macakubiri, irondakoko n’irondakarere bubinyujije mu kurubibamo iyo mitekerereze binyuze mu mashyirahamwe n’amatsinda, maze rwishora muri Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ubuhumyi bwa rubanda bwashyizweho n’umupadiri Naveau  wabaga i Nyanza, ngo byasobanuraga ko kureka Abatutsi mu mashuri ari ubuhumyi nk’ubundi, ahereye ku bo yigishaga i Nyanza ndetse nyuma haje gushingwa ishyirahamwe Ihuriro ry’Abanyeshuri bo muri Afurika yo hagati.”

Yarishingiye i Nemba nyuma, ubu ni mu Karere ka Gakenke, nyuma yaje kuryimurira i Nyanza muri Mata 196o.”

Ndetse byaje kugaragara ko uwo mupadiri w’Umubiligi atari afite ibitekerezo byiza, asubizwa iwabo mu Bubiligi, agaruka mu 1972, bibwira ko yahindutse.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 1973 igaragaza ko hari ubusumbane mu kwiga, kuko Abatutsi bahezwaga, haba muri Repubulika ya mbere ku bwa Kayibanda, Gregoire no kuri Repubulika ya kabiri ku bwa Gen. Maj. Habyarimana Juvenal.

Dr Bizimana yagize ati: “Nko muri Kaminuza, Abahutu bari kuri 91,5%, naho Abatutsi ari 8,5%, . Muri IPN, Abahutu bari 97% naho Abatutsi ari 3%. Abatwa bo ntanabarimo.”

Hashyizweho code yo kumenesha Abatutsi

Mu kiganiro yakomeje asobanura uburyo hashyizweho ‘code’ yo kumenesha Abatutsi.

Ati: “Hashyizweho Code, Imeneshwa cyangwa kumenesha abanyeshuri b’Abatutsi, ubwo Ab’Abahutu bagombaga kumenya icyo bagomba gukora.”

Nyuma kandi hanakomeje gushyirwaho amatsinda yo kwirukana abanyeshuri b’Abatutsi, bakabamenesha bakava mu ishuri.

Yagize ati: “Habayeho gutoranya amatsinda azashyira mu ngiro icyo gikorwa, bise kurengera rubanda, ubwo rubanda bari Abahutu. Izo komite zimaze gushyirwaho hanashyizweho itsinda rikora ubugenzuzi.”

Ndetse hashyizweho n’irindi tsinda (commando) ryari rifite uburenganzira n’ububasha bwo guhana abatabikora. Hanemejwe ko iryo tsinda rizajya no mu bigo bya Leta, Minisiteri n’ibigo byigenga hakazemezwa ko lisiti z’Abatutsi zimanikwa hanyuma bakibwiriza bagataha batabikora ku neza bakabitegekwa.

Minisitiri Dr Bizimana yakomeje asobanura uburyo abayobozi bakomeje gutoteza Abatutsi.

Yagize ati: “Kayibanda abajijwe impamvu abo banyeshuri birukanwa avuga ko ari ukwirukana amabandi.”

Mu kinyamakuru Kinyamateka no 23, 18/9/1973 hagaragayemo inkuru ivuga ko hirukanywe Abatutsi bari hagati ya 1600-2000 muri 73, cyane ko amashuri yisumbuye yari 33 gusa.

Yakomeje agaragaza ko muri izo mvururu ari bwo uwari Minisitiri w’ingabo, Gen. Maj. Habyarimana Juvenal yuririye kuri izo mvururu ahirika Kayibanda maze na we ku ya 1/8/1973, agaruka ku burezi avuga ko kwiga bizajya bishingirwa ku moko no ku Turere.

Abatutsi bakomeje kurenganywa ntibiga nubwo bari bafite ubushobozi, maze bamwe bibaviramo kujya kwiga hanze y’igihugu.

Dr Bizimana ati: “Mu mwaka w’amashuri wa 1972/1973 abanyeshuri barangije bose hamwe basagaga 1700, muri bo 63 ni bo gusa bari Abatutsi. Mu 83/84 harangije abanyeshuri 1093, muri bo 941 bari Abahutu naho Abatutsi bari 152, nta Mutwa wize. Nyagahanga, Kabutare, Inyemeramihigo nta Mutusi numwe warangije.

Mu 73-77 mu myaka ine harangije 501, Abatutsi bari 21 ni ukuvuga 4%. Hari n’amashami atarinjirwagamo nabo nk’ubukungu.”

Si mu mashuri yisumbuye gusa, kuko no muri kaminuza bihereye mu buyobozi bwashyizeho amatsinda  ashingiye ku macakubiri yo kujuragiza Abatutsi, baratotejwe ndetse barirukanwa.

Muri Kaminuza urubyiruko rwinjijwe mu matsinda yabaga muri izo kaminuza, amatsinda agafatanya n’abayobozi b’amashami bari muri MRND, n’Interahamwe.

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati: “Hashyizweho mu Ishami ry’ubuhinzi Aloys Muhawenimana, Bangamwabo mu ishami ry’indimi, Gakwaya Jean mu ishami ry’amategeko, Karemera Alphonse yayoboraga ishami ry’ubuganga.”

1990-1994 Leta yashyizeho gahunda yo gutegura Jenoside

Muri Kaminuza urubyiruko rwijijwe mu matsinda ashingiye ku macakubiri maze injijuke ziba ku isonga ryo gukora Jenoside.

Mu 1992 na 1993 hashinzwe amashyirahamwe agamije kwinjiza Abanyeshuri mu Nterahamwe ingero nk’Ihuriro ry’abaharanira Repubulika bareba kure ryashinzwe mu 1992 rishinzwe n’abaturukaga mu Ruhengeri, habaye inama 3 zaje kuvamo icyemezo cyo gushinga CDR, i Butare hashinzwe istinda bise Werurwe 92, Abahuzamugambi bagamije kurwanya Inkotanyi n’andi.

Mu gihugu hose hagiye hashingwa andi mashyirahamwe nkayo, ku rwego rw’Igihugu, hari iryitwaga Amasasu, i Huye bashinga Batallon Huye, Muhanga bahashyira Batallon Ndiza, naho Gisagara baryitaga abajepe, hariyo n’abitwa Jaguar bazi kwiruka cyane, Inyange ku giporoso, les Dragons mu mujyi wa Nyanza  n’andi.

Muri Murambi hashinzwe itsinda ry’abagore bitwaga Interamwete bashyizemo n’abana babita imiyugiri babatoza kwica abandi bana. Urubyiruko rwakoreshejwe, n’abari babashinzwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari kuri ubu kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahagaritswe, kuko ubu Igihugu kitavangura abana bacyo, abasaba kutemerera uwo ari we wese wabazanamo amacakubiri.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE