Niyo Bosco mu gahinda ko gupfusha Se

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gucuranga gitari, Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi (se).

Iyi nkuru y’akababaro kuri uyu muhanzi yamenyekanyakanye ku mugoroba w’itariki 23 Mata 2025 mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranmyambaga ze.

Yashyizeho ifoto ari kumwe na Se umubyara ayiherekeresha imitima imenetse hamwe n’amagambo y’akababaro yo gusezera ku mubyeyi we.

Yanditse ati : “Ruhukira mu mahoro Papa wanjye, umunsi umwe w’agahinda ni muremure kurusha umwaka w’umunezero.”

Uyu muhanzi agize ibyago byo gupfusha umubyeyi nyuma y’aho muri Werurwe 2025, yari yatangaje ko ahagaritse umuziki usanzwe agiye gutangira gukora indirimbo zikunze kwitwa iz’imana nyuma y’aho yari amaze gushyira hanze EP ye yari yise New Chapter.

Niyo Bosco yamenyekanye mu ndirimbo ze zitandukanye zirimop ‘ubigenza ute’, Eminado, Piya puresha, Smile no kuba yaragiye yandika indirimbo zitandukanye z’abahanzi ziganjemo iza Vestine na Dorcas.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE