Antoine Cardinal Kambanda yageze i Vatican gusezera kuri Papa Francis

  • Imvaho Nshya
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda Antoine Cardinal Kambanda, yageze i Vatican kwifatanya n’abandi bakaridinali mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis no gutora Papa uzamusimbura.

Abakaridinali ba Kiliziya Gatulika bahamagawe ngo bajye i Vatican ku wa 22 Mata 2025, kugira ngo bategure umuhango w’ishyingurwa rya Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025.

Antoine Cardinal Kambanda yageze i Vitican mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025, uyu munsi muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero hakaba hakomeje umuhango wo kumusabira.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uteganyijwe ku wa 26 Mata 2025 muri Bazilika Nkuru ya Bikira Mariya Mutagatifu bitandukanye n’abandi bashyinguwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye na za Guverinoma barimo Keir Starmer, Donald Trump, Igikomangoma William na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brésil bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Antoine Cardinal Kambanda yageze i Vatican gufatanya n’abandi gutegura ishyingurwa rya Papa Francis
  • Imvaho Nshya
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
PHILOS says:
Mata 24, 2025 at 12:51 pm

Papa Imana imwakire mu bwami bwayo.

Byaba byiza kurusha Antoine Cardinal KAMBANDA abaye umwe mu Banyarwanda ayoboye Kiliziya Gatolika ku isi yose, u Rwanda rukazamura byinshi ku isi haba mu myemerere ndetse na Politiki. Dusenge cyane Imana izamurambureho ibiganza.( Papa KAMBANDA Antoine)

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE