Perezida Kagame yagaragaje ko Papa yari ikimenyetso cy’imbabazi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, avuga ko yari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose.

Ibi bikubiye mu Butumwa Umukuru w’Igihugu yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Yagize ati “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera Amateka ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda, byatumye habaho ikiragano gishya mu mubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatulika n’igihugu cyacu, ushingiye ku kuri, ubwiyunge, ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Papa Francis apfuye asize umubano wa Kiliziya n’u Rwanda ukomeye nyuma y’aho aciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatulika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ku itariki ya 20 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame icyo gihe yahuye na Nyirubutungane Papa Francis i Vatican, aho yitabiriye ubutumire bw’uwo Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.

Inkuru y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis wari ugejeje ku myaka 88 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis apfuye mu gihe hari icyifuzo cy’uko azasura u Rwanda, akaba yari bube Papa wa kabiri ukoreye uruzinduko mu gihugu cy’imisozi 1000, kuko Papa Yohani Pawulo II yasuye u Rwanda muri Nzeri 1990.

Aha ni mu 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yari i Vatican ku butumire bwa Nyirubutungane Papa Francis
Mu 2017 Perezida Kagame yahuye Papa Francis i Vatican
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE