Bugesera: Abarokokeye ku Cyoma bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abarokokeye ahitwa ku Cyoma mu Kagari Ka Nyabagendwa, Umurenge wa Lilima mu Karere ka Bugesera bavuga ko aho hantu hiciwe abavandimwe babo benshi hakwiye gushyirwa ikimenyetso kiriho amazina y’abahaguye, mu rwego rwo gusigasira amateka no guha agaciro abahamburiwe ubuzima.

Abarokokeye muri ako gace ubusanzwe kari gatuyemo Abatutsi benshi, bavuga ko hiciwe benshi biturutse ku kuba hari haratangirijwe ibikorwa byo kubahiga no kubica uko havugwaga ibitero yaba ibyiswe iby’Inyenzi ndetse n’iby’Inkotanyi.

Ikindi ngo ni ukuba guhunga byaragoranaga biturutse ku kigo cya gisirikare cya Gako cyari Imbere yabo, nacyo cyaturukagamo abicanyi.

Iyo babishingiraho, bagasaba ubuyobozi ko aha hantu hashyirwa ikimenyetso kibutsa amateka y’imbaga y’Abatutsi yahashiriye.

Mukamunana Dorothee agira ati: “Aha hantu hashiriye abacu. Hiciwe benshi kuko twe kutwica byatangiye kera. Muri jenoside nyirizina, twarahizwe tubura ubuhungiro, abaturanyi bari baramaze kubwirwa ko turi abanzi, na bo baraduhinduka baraduhiga.

Kuba abishwe bajyanwa mu nzibutso turabishima, ariko twifuza ko aha hashyirwa ikimenyetso kitwibutsa ibyahabereye. Birashoboka ko abavuka Uyu munsi bazasanga abantu basura inzibutso i Nyamata, Ntarama n’ahandi bagakeka ko ari iyo byabereye, amateka y’aha akibagirana.”

Mutabazi Vincent wabashije kurokoka ahungiye i Burundi, na we yavuze ko aka gace yakaburiyemo abe benshi, akifuza ko hashyirwa ikimenyetso yajya abibukiraho.

Ati: “Turasaba ubuyobozi kudufasha Nyabagendwa ku Cyoma hagashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yahakorewe. Bibaye byiza hazashyirwaho amazina y’abahiciwe byadufasha kujya tibibuka kenshi kandi n’ibyahabereye bikibukwa. Abaturanyi, abavandimwe, ababyeyi bacu dore bari aha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko iki cyifuzo cy’abarokokeye ku Cyoma gishoboka ndetse asezeranya ko bizakorwa.

Ati: “Ibijyanye n’ikimenyetso numva nta kigoranye kirimo, twagisha inama inzego tukareba uko bikorwa kuko ubushake burahari ntabwo byatunanira. Ni ukureba imiterere cyakorwamo ku buryo gihesha agaciro abahiciwe, ndumva twabasezeranya ko bizakorwa.”

Hirya no hono mu gihugu hari ahagenda hashyirwa ibimenyetso bigaragaza ko hari abahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,nko ku migezi n’ahandi.

Nyabagendwa bifuza ko ku Cyoma hashyirwa ikimenyetso cy’amateka

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE