Karidinali Kambanda yavuze ko nyakwigendera Papa Francis yaranzwe no gukunda abantu

  • SHEMA IVAN
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda yatangaje ko Papa Francis witabye Imana yaranzwe no gukunda abantu bose cyane cyane abakene, intamenyekana n’abari mu kaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, wari ugejeje ku myaka 88 y’amavuko.

Mu itangazo ry’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, yagize ati ‘‘Adusigiye urugero rwiza rw’umwigishwa w’ukuri wa Yezu. Turagije Roho ye urukundo n’impuhwe by’Imana.”

Papa Francis wavutse ku ya 17 Ukuboza 1936 yari amaze imyaka 12 ku ntebe y’ubupapa.

Papa Francis uzwi ku mazina y’ababyeyi nka Jorge Mario Bergoglio, yabaye Papa wa mbere w’Umuyezuwiti (Jesuit)’.

Ku wa 28 Gashyantare 2013 ni bwo yasimbuye Papa Benedigito wa XVI weguye kuri izo nshingano.

Gushyira Papa Francis kuri uwo mwanya yari intambwe ikomeye kuko yafashije mu kurushaho kunga ubumwe k’uwo Muryango na Leta ya Vatican. 

Ni na we wabaye Papa wa mbere waturukaga mu bihugu byo ku Mugabane w’Amerika, by’umwihariko mu gice cy’Amajyepfo y’Isi.

Yabaye Papa wa 11 utaravaga ku mugabane w’u Burayi, akaba ari na we Mushumba wa Kiliziya wagerageje kugaragariza Isi ko nta tandukaniro riri mu myemerere y’abatuye Isi, aho yagiye yifatanya n’abo mu madini n’imyemerere itandukanye.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE