Muhanga: Bavoma amazi mabi yo mu mugende bakoresheje itiyo bashyigikiza igiti

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abatuye mu Murenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Mubuga, mu Mudugudu wa Matsinsi, mu Karere ka Muhanga bavuga ko bifuza kwegerezwa amazi meza, kuko kuri ubu bavoma amazi mabi nayo babona bibasabye gutega agatiyo mu mugende uriho ibyatsi bakagategesha igiti.

Umwe muri aba baturage avuga ko bafite ikibazo cy’amazi mabi bakoresha avuye mu mugende batezeho agatiyo.

Ati: “Muri make twebwe turifuza ko ubuyobozi budufasha kubona amazi meza, kuko tuvoma amazi mabi yo mu mugende twatezeho agatiyo tugashyigikije igiti, ku buryo dufite impungenge zo kwandura indwara ziterwa n’umwanda.”

Mugezi we na we utuye muri uwo Mudugudu wa Matsinsi avuga ko icyo bifuza ari uko ubuyobozi bubafasha na bo bakagerwaho n’amazi meza.

Ati: “Icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwadufasha natwe tukagerwaho n’amazi meza, kuko kuvoma ayo kuri kariya gatembo yo mu mugende asa nabi biri kudutera ubwoba bwo kuba twakwandura indwwara ziterwa n’umwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, avuga ko ikibazo cy’amazi muri aka Kagali ka Mubuga mu Mudugudu wa Matsinsi, hari gahunda yo kuhageza amazi meza.

Ati: “Hari imiyoboro y’amazi yamaze kugezwa mu Murenge wacu wa Shyogwe, ku buryo n’abatuye mu Mudugudu wa Matsinsi bari mu baturage bazagezwaho amaze meza aturuka kuri iyo miyoboro.”

Nsengimana avuga ko abatuye Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bagerwaho n’amazi meza, bari ku gipimo cya 80%, ku buryo afite icyizere ko abataragerwaho n’amazi meza barimo n’aba bagaragaza ko bavoma amazi mabi bo mu Mudugudu wa Matsinsi, bazagerwaho n’amazi meza cyane ko gahunda ya Leta iteganya ko Abanyrwanda bagomba kuba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

Aba baturage basaba ko bahabwa amazi meza
Bavoma amazi mabi amanuka mu mugende batezeho agatiyo bagategesha igiti
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE