Karidinali Kambanda yagaragaje ko kuzuka kwa Kristu kwatanze ubuzima

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Arikiyepisikopi wa Kigali Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yibukije Abakirisitu ko kuzuka kwa Kristu kwatanze ubuzima n’urumuri bituma abantu bongera kubana n’Imana mu buryo bushya.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025 mu gitambo cya Misa ya Pasika, (ishushanya izuka rya Yezu/ Yesu); ubwo yifurizaga Abakirisitu bose Pasika nziza, anabibutsa ko ubugingo bw’iteka burusha imbaraga urupfu kandi ko Kirisito yazutse byose bigahinduka bishya.

Karidinali Kambanda yagaragaje ko Pasika ari umunsi ukomeye cyane mu mubano w’abantu n’Imana kandi ko Kristu yazutse agakingura amarembo y’ubuzima bushya kandi bukomeza na nyuma y’urupfu.

Yagize ati: “Kuzuka kwa Kristu kwabaye urumuri rutuma tubona ubuzima mu bundi buryo, tubona urupfu mu bundi buryo, tubona umubano wacu n’Imana mu buryo bushya n’umubano wacu n’abantu tuwubona mu buryo butandukanye nuko twawubonaga mbere.”

Yagaragaje ko mbere y’izuka rya Yezu Kirisito Intumwa zamubonaga nk’umuntu usanzwe ukiza abarwayi agakora n’ibindi bitangaza, ariko zitamubonaga nk’umwana w’Imana.

Nyuma y’izuka rye ngo ni bwo zamwizeye nk’umwana w’Imana waje mu Isi agapfa ndetse akazuka.

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Mutagatifu (Yh 20, 1-9), agaragaza inkuru y’uko Mariya Magadalena yazindukiye ku gituro bari bashyinguyemo Yezu agasanga yazutse; bikamuyobera akajya kubwira abandi ibyo abonye.

Hagira hati: “Ku wa mbere w’Isabato, Mariya Magadalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati, ‘Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.’

Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva.

Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera.”

Bamwe mu bakirisitu bo bemeza ko Pasika ari igisobanuro cy’ubuzima kuko Kirisitu yapfuye ndetse akazukira mu mitima yabo kandi na bo bizera inzira yanyuzemo ko ari yo y’ukuri izabageza ku Mana.

Kuradushime Leon usengera muri Kiliziya Gatolika yagize ati: “Pasika itwibutsa izuka rya Yezu kandi nemera kuza mu Isi kwe akamera kwigira umuntu nkanjye agaca bugufi kugira ngo ancungure.”

Bagire Kelia Amanda usengera mu itorero ADEPR na we avuga ko Umukirisitu wese abona Pasika nk’umunsi udasanzwe kuko iyo Yesu ataza kuzuka ntaho ubuzima bw’umwana w’umuntu buba buri.

Yemeza ko urupfu no kuzuka kwe byatanze ubuzima haba ku bamwemera n’abatamwera. Ati: “Pasika ntisanzwe kuko iyo hatabaho gupfa no kuzuka kwa Yesu sinzi aho tuba turi.”  

Pasika ntivugwaho rumwe

Nubwo Pasika yizihizwa ariko ntivugwaho rumwe na bamwe nubwo bemera Yezu nk’Umukiza wabo ariko ibijyanye n’itariki yapfuyeho n’iyo yavutseho bikomeza gushikanywaho.

Amateka agaragaza ko inkuru zivuguruzanya ku munsi Mukuru wa Pasika zatangiye mu Kinyejana cya Kabiri nyuma y’ivuka rya Yezu.

Ku rundi ruhandi hari Abakirisitu badakozwa ibyo kwizihiza Pasika kuko bawufata nk’umunsi utejejejwe kuko amateka ayigaragaza nk’inkomoko y’imigenzo ya gipagani.

Ukaba ari umunsi bafata nk’ufite inkomoko ku kigirwamana cy’uburumbuke cya Eostre, cyo mu kinyenjana cya munani cyasengwaga mu bihugu nka Pologne, Repubulika ya Czech, Slovakia, Croatia, Bulgaria, Macedonia, u Burayi bwo Hagati no mu bihugu byo muri Scandinavia.

Abakirisitu Gatolika bitabiriye igitambo cya Misa ya Pasika
Abakirisitu Gatolika bitabiriye igitambo cya Misa ya Pasika
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE