Rusizi: Abasore 2 bafatanywe moto bibye bagiye kuyambutsa muri RDC

Niyonzima Eric w’imyaka 23 na Bizimungu Pacifique w’imyaka 37 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gufatanwa moto ifite pulake RC 640K, bibye Ntakirutimana Samuel aho yayibitsaga kuri santere y’ubucuruzi ya Tara, mu Mudugudu wa Byangoma, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Tuyizere Samuel, wahaye aya makuru Imvaho Nshya, uvuga ko bakiyiba ari we bahaye akazi ko kuyambutsa mugitondo ayijyana i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuyigurishayo, ko bayibye nijoro mu mvura bayisanze aho nyirayo yari yayishyize, kuko asanzwe ayiharaza.
Ati: “Kuko basanzwe bambutsa magendu nijoro bazijyana i Bukavu muri RDC, bampamagaye bambwira ko bagiye kumpa akazi, ko hari moto baraje ahantu, bazinduka bayishwanyagura, ibice byayo bakabishyira mu mufuka nkayizindukana nyijyana i Bukavu muri RDC, tukazahurirayo aho bambwiye bakanyishyura. Narabemereye ariko nshaka gutanga amakuru. Ni uko nayatanze barafatwa.”
Undi muturage wo kuri iyi santere y’ubucuruzi ya Tara moto yari yibweho, na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Bariya basore barazwi muri uyu Murenge wa Mururu ko ari ibihazi byananiranye, bitunzwe no kwambutsa magendu, n’ubujura, hakaba n’igihe biteza umutekano muke muri iyi santere y’ubucuruzi, dukeka ko byaba bifata n’ibiyobyabwenge.”
Yakomeje ati: “Bagifatwa babyemeye bataruhanyije,bavuga ko bakiyiba bayitsimbye mu byatsi ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, barara bajyana amakara I Bukavu na yo mu buryo bwa magendu, ngo moto yo baze kuyitwara mugitondo ariko uwo bari bahaye akazi arabatanga,ni ko gufatwa.’’
Aba basore ngo bakimara gufatwa bashatse kurwanya abaturage babafashe ngo bacike, cyane cyane ko bari basanzwe bavugwaho imyitwarire mibi irimo n’ubu bujura n’ubucuruzi bwa magendu, abaturage barabakomeza kugeza babagejeje ku biro by’Akagari ka Tara, aho bakuwe n’inzego z’umutekano bashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Kamembe.
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Mururu, Uwineza Chantal, avuga ko aba basore bafatanywe iyi moto basanzwe bari mu bananiranye muri uyu Murenge, bita ibihazi, bagaragara mu ngeso z’urugomo, ubujura n’ubucuruzi bwa magendu, bakaba barihanangirijwe igihe kirekire binangira.
Ati: “Iyo moto bari bafatanywe twayisanze ku nkengero z’umugezi wa Rusizi bayoroshe ibyatsi nyuma yo guhabwa amakuru na nyirayo ko yayibuze aho yayirazaga tugatangira gushakisha, hakanaboneka uwemeza ko bari bamurajeho umugambi ko azinduka ayibajyanira i Bukavu, bakazamwishyura.”
Yakomeje ati: “Bagifatwa babyemeye bataruhanyije tubashyikiriza sitasiyo ya RIB ya Kamembe. Turasaba cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu bitemewe, nk’ibyo by’ubujura n’ubucuruzi bwa magendu kuko ababikora twabahagurukiye.”
Yanasabye abaturage gucunga umutekano w’ibyabo, nk’uwo ntasige moto ahantu nta n’uwo ayirindishije yizeye, yishyura yanayibaza iramutse ibuze. Yavuze ko bahora bakangurira abaturage, haba mu nteko zabo n’ikindi gihe bahuye, bakanagira uburyo bahura n’urubyiruko ubwarwo, kwirinda ibikorwa nk’ibi bishobora kubagiraho ingaruka, cyane cyane ko aka gace kegereye umupaka nk’ubu bujura n’ubucuruzi bwa magendu bukunda kugaragara.
Iradukunda says:
Mata 20, 2025 at 9:08 amNyamaze Ububujura Bubera Murikariyagace Kuburengera Zuba Byumwihariko Muri
Rusizi
Na
Nanyamasheke
Bwafase Intera Kuko Ubujurabwaho Burakabije Inzegozumutekano Nizihagurukire Icyicyibazo Kukobirengeje Urugero Bakure Amaboko Mumifuka Ntawuzicara Ngobimwizanire Ntawurya Akatamuvunye .