Bugesera: Barifuza ko ababo bashyinguye ku matongo bajyanwa mu nzibutso

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuryango wa Mutabazi Vincent warokokeye mu Murenge wa Lilima mu Karere Ka Bugesera urasaba ubuyobozi kuwufasha kwimura imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu bashyinguye mu matongo yaho bari batuye.

Uyu muryango uvuga ko ubwo Jenoside yahagarikwaga abari barokotse babashije kubona bamwe mu bavandimwe bishwe babashyingura ku masambu yabo, bitewe no kuba nta bundi buryo bwari buhari icyo gihe, none basaba ko bikunze bafashwa imibiri ikimurirwa mu rwibutso kugirango nabo bahabwe agaciro gakwiye.

Mutabazi Vincent yagize ati: “Nyuma y’urugendo rw’inzitane rwagendaga rusigarana bamwe muri twe tugerageza guhunga,ababashije kurokoka twasanze abacu bishwe bandagaye ku musozi tugerageza kubashyingura bijyanye n’ibihe twarimo.Twabashyinguye ku matongo yacu.

Uyu munsi rero twasabaga ko twafashwa imibiri yabo ikimurwa ikajyanwa mu rwibutso aho tubonako baba bahawe agaciro kabakwiriye Ndetse natwe abasigaye byadufasha kumva dutuje.Byaba byiza igihe cyo kwibuka umwaka utaha kijyanye no kuba iyi mibiri yakwimurwa.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal yavuze ko iki cyifuzo ari icyo gushyigikirwa aho bazakorana n’ubuyobozi uyu muryango ugafashwa.

Ati”Turafatanya n’ubuyobozi iyo mibiri izimurwe.Uretse uyu muryango,tunasaba n’abandi bagifite ababo bashyinguye ku masambu ko bashishikarira kubashyingura mu nzibutso.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko bigiye gukorwa iyo mibiri ikimurirwa mu rwibutso,aho ngo atari na ngombwa gutegereza ibihe byo kwibuka byo mu mwaka utaha.

Ati: “Icyifuzo cy’uyu muryango kirumvikana cyane ko biri no mu cyerekezo cy’ubuyobozi cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri yose y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzibutso zateganyijwe.Kwimura iyo mibiri rero tugiye gufatanya n’abo bireba bose tuzabikora tutanategereje umwaka utaha,byakorwa na mbere,yemwe no muri iyi munsi 100 yo kwibuka muri uyu mwaka byakorwa.Turasaba umurenge kubikurikirana ugahuza amakuru igikorwa tukagikora ntabwo kizatunanira.”

Kugeza ubu Akarere Ka Bugesera gafite inzibutso enye zirimo ebyiri zashyizwe muri UNESCO ari zo urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata.

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE