Gakenke: Barasaba Urwibutso rwa Jenoside ahakoreraga Superefegitura ya Busengo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abaturage b’Akarere ka Gakenke, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba kubakirwa Urwibutso rwa Jenoside ahahoze hari ibiro bya Superefegitura ya Busengo ahiciwe Abatutsi benshi nk’uko babyemeza nubwo hamaze kuboneka imibiri 102 gusa.

Abo baturage babivuga bashingiye ku  kuba ahari ibiro bya Superefegitura abaturage barahahungiye ari benshi bizeye kurindwa n’ubuyobozi bwari buhari ahubwo bahaganwa mu maboko y’Interahamwe.

Ubusabe bw’abarokotse Jenoside bwatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Musanze.

Aba barokotse bavuga ku wa 11 Mata 1994, abatutsi benshi bahungiye ku nyubako ya Superefegitura ya Busengo ariko uwari Umuyobozi Nzanana Dismas abaterereza Interahamwe, abajandarume n’abasirikare .

Bukeye bwaho ngo abari barokotse burijwe amabisi babajyana ku yahoze ari Urukiko rw’Ubujurire (Court d’Appel) rwa Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Musanze, bizezwa ko ariho batabarirwa.

Gusa ku ya 15 Mata 1994, na ho ngo baje kuhicirwa. Umwe mu barokotse Jenoside yagize ati: “Kuba ababyeyi bacu barahungiye hano bizeye umutekano bakahicirwa, ni ibintu bikwiye gutera ipfunwe abahoze ari abayobozi. Tukaba rero twifuza ko aha hantu hashyirwa ikimenyetso cy’uko hakorewe Jenoside, kuko ibi bitwereka ko abayobozi b’icyo gihe batakundaga Abanyarwanda”.

Umuhoza Brigite na we yagize ati: “Twe twari tuzi ko aha hagomba kuba ikimenyetso cy’amateka kuko babiciye muri Superefegitura, ubuyobozi bwarareberaga. Twe nk’abarokotse Jenoside biratubabaza iyo tuje kuhibukira tugasanga nta kimenyetso cyangwa se urwibutso bigaragara ko habereye Jenoside.”

Minisitiri muri Perezidansi Hon Uwizeye Judith, yabijeje ko Guverinoma izakomeza gushyira ibimenyetso ahabereye Jenoside no gukomeza kubungabunga inzibutso.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira inzibutso ahantu hose hari nk’aya mateka twaboneye ahangaha, ndetse no guharanira ko inzibutso zisigaye mu Rwanda zigira ibice byose  by’urwibitso rwujuje ibyangombwa kugira ngo aya mateka atasibangana.”

Amakuru avuga ko kugeza ubu imibiri igera ku 102 ari yo yabonetse ku yahoze ari Superefegitura ya Busengo, mu gihe abarokotse bo bemeza ko uyu mubare ari muto cyane bakurikije abahaguye n’imbaga yari yahahungiye.

Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith, ahamya ko Leta izakomeza ku bungabunga amateka ya Jenoside
Hafashwe umunota wo kwibuka abaciwe kuri Superefegitura ya Busengo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 16, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE