Rwamagana: Bakanguriwe kwirinda ibyabangamira imibereho myiza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu nteko y’abaturage yateranye ku wa Kabiri taliki ya 31 Gicurasi 2022, mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana, abaturage bakanguriwe kwirinda icyo ari cyo cyose cyabangamira imibereho yabo myiza, bakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Dr Nyirahabimana ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, inzego z’umutekano…bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Fumbwe mu Nteko y’Abaturage, yanakorewemo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, imirire mibi, ubuzererezi, kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kwimakaza ihame ry’uburinganire, n’ibindi.

Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimiye abaturage b’Umurenge wa Fumbwe uruhare bagira mu bikorwa bitandukanye, ashima Kompanyi ya Zahabu yaje gufatanya n’ubuyobozi kwigisha abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ibi bikorwa by’ubukangurambaga byanyujijwe mu ikinamico yigishaga ku makimbirane yo mu rugo, kutita ku burere bw’abana ndetse no kubigisha ku ndwara zitandura byateguwe na Kompanyi ya Zahabu ikora ubukangurambaga ibinyujije muri sinema.

Ubu bukangurambaga bufite intero igira iti: “Twimakaze ihame ry’uburinganire, duteza imbere umuryango” bwatangirijwe mu Kagari ka Nyarubuye, abaturage bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, imirire mibi, ubuzererezi, n’ibindi basabwa kubyirinda no kubirwanya.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent Hamdun Twizeyimana yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamiye Abanyarwanda, haba ibiyobyabwenge bihambaye, ibikomeye n’ibiyobyabwenge byoroheje, abasaba kubyirinda no gatanga amakuru ku babikoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye abaturage ba Fumbwe uburyo bitabira gahunda za Leta.

Abaturage na bo biyemeje ko bagiye gushyira mu ngiro inama bahawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne (Foto Intara y’Iburasirazuba)
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab (Foto Intara y’Iburasirazuba)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE