Musanze: Abarokotse Jenoside bibaza uko bazishyura imisoro y’ubutaka bikabayobera

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagatuzwa mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’imisoro y’ibibanza batuyemo ikomeje kwiyongera kandi nta bushobozi bafite, bagasaba inzego bireba kubasonera.
Abo barokotse bose uko ari imiryango 15, bavuga ko kuva batuzwa hariya hantu kuva mu 2007, batari batangaho umusoro w’ubutaka n’umwaka umwe, ngo biterwa n’ubushobozi buke, kuko nta hantu bakura amafaranga yo gusora.
Nyirahabimana Chantal ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Kuva twatuzwa hano ntabwo twari twatanga imisoro y’ibibanza twatujwemo, ibi rero biterwa nuko nta bushobozi dufite bwo kubona amafaranga cyane ko nta mirimo tugira nta n’indi mirima tugira ino ngo tube twasaruramo tugurishe twishyure, mfite ubwoba ko bazaduca amande.”
Mukankubito Anna yagize ati: “Ubu imisoro irimo kubarwa kandi n’amande agenda yiyongera, baherutse kuza batwaka ibyangombwa by’ubutaka bwa hano twatujwe ariko nta gisubizo twari twabona, nifuza ko nkanjye bansonera kuko ngeze mu zabukuru, kugeza ubu nirinze no kujya kubarisha imisoro kuko ni hahandi ntabwo nabona ayo kwishyura”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi burimo kugishakira umuti nk’uko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald abivuga.
Yagize ati: “ Bariya baturage bo mu Mudugudu wa Kiryi bandikiye Njyanama y’Akarere ka Musanze, buriya rero ni yo ishobora kubasonera, natwe aha navuga ko idosiye yabo irimo hyigwaho kuko ntabwo waba wahaye umuntu inzu ubizi neza ko atishoboye ngo nurangiza umwake umusoro, nababwira ko mu minsi mike bazahabwa igisubizo kandi kizabanyura.”
Abatujwe muri uriya Mudugudu kuva bawugeramo bavuga ko nta musoro w’ubutaka bari batanga kuva mu 2007, bose ni imiryango 15, bavuye mu mpande zinyuranye z’Igihugu.

