Muhanga: Abarokotse Jenoside bafitiye umwenda Inkotanyi zabahaye ubuzima

Hibutswe Abatutsi basaga 400 bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ntarabana mu Murenge wa Rongi bajugunywe muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho uwatanze ubuhamya yavuze ko babereyemo Inkotanyi umwenda wo guteza imbere igihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 mu Karere ka Muhanga Umwe mubarokotse wo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga Bayisenge Clementine avuga ko barimo umwenda Inkotanyi zabarokoye.
Ati: “Nkurikije inzira y’umusaraba nanyuzemo na bagenzi banjye turimo umwenda Inkotanyi zaturokoye twari dutegereje kwicwa, ku buryo uyu mwenda tugomba kuwishyura tugira uruhare mu guteza imbere Igihugu cyatubyaye ndetse duharanira ko ntawagisenya turebera.”

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Muhanga Dushimimana Fidele na we avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagomba gukataza mu kwiyuba, kuko ni ho bazaba bari kwishyura umwenda Inkotanyi zababereye ubuzima.
Ati: “Icyo navuga ni uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari murugendo rwo kwiyubaka kandi hari aho bageze. Rero kwishyura Inkotanyi zatubereye ubuzima bagomba kubikora baharanira kwiteza imbere bagateza imbere n’Igihugu kuko ubu dufite ubuyobozi bwiza bushyigikira buri Munyarwanda nta kurobanura nkuko byahozeho kera.”
Depite Baltheremy Karinijabo avuga ko uruhare rw’Inkotanyi ari ntagereranywa mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aragira ati: “Inkotanyi uruhare rwazo mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ntagereranywa ku buryo icyo nabwira Urubyiruko ari uko rukwiye gutera ikirenge mu cy’Inkotanyi ruharanira ko igihugu Inkotanyi zarwaniye kirushaho gutera imbere.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Rongi bafite intego zo kwishyura umwenda w’Inkotanyi zabahaye ubuzima bashyira imbaraga mu bikorwa birushaho kuzamura iterambere ry’Igihugu bashyigikira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.






