Gicumbi: Hibutswe Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Rutare

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 12, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi n’abaturutse mu bice bitandukanye birimo n’abo mu Karere ka Rwamagana bafatanyije kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye ku Rwibutso rwa Rutare.

Ni igikorwa cyabaye ku ya 10 Mata 2025, cyatangijwe n’umuhango wo gushyira indabo ku mva z’abaharuhukiye, wari uyobowe na Hon. Senateri Ngarambe Telesphore wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko urubyiruko, bakiriye neza ubutumwa bahawe bagaragaza ko akenshi baba banyotewe no kumenya amateka yaranze u Rwanda n’ibihe bibi rwanyuzemo kuko ari bo Rwanda rw’ejo bazasigara bigisha ayo mateka.

Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya kandi bagaragaje ko kwibuka ari inzira nziza ifasha bishingiye kubahamya ndetse n’ibiganiro bitangwa.

Uwitwa Muragijimana Clementine w’imyaka 24 y’amavuko akaba atuye mu Murenge wa Rutare, Akagari ka Bikumba, Umudugudu wa Marembo, yavuze ko yavuye mu rugo aje kwifatanya n’abandi ariko by’umwihariko aje kugira ngo akomeze kwiga amateka y’u Rwanda kuko ubwo Jenoside yabaga yari ataravuka.

Ati: “Uyu munsi naje kwifatanya n’abandi mu kwibuka no guha icyubahiro abazize uko bavutse ariko naje no kwiga amateka kuko hari uburyo numvaga abantu babivuga nkumva ni ibintu bikakaye cyane ku buryo biteye ubwoba, nkumva bitarabayeho mbese bidashoboka, ariko nageze aha menya ukuri kwiyongera ku byo nari nzi.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo nabura kwitabira ibiganiro nk’ibi, kuko namenye amwe mu mayeri yakoreshwaga n’abantu muri icyo gihe, uko abanyeshuri bahohoterwaga, uko ingengabitekerezo yacengezwaga n’ibindi. Ubu rero ikiba gikurikiye ni uko na njye nazabwira abana banjye ibyabaye kuko maze kubimenya.”

Kamaliza Rosette, yabwiye Imvaho Nshya ko abashyizeho gahunda yo kwibuka bakoze neza kuko ngo nta yindi nzira abona yari gufasha abakiri bato kumenya amateka.

Ati: “Ubu mfite imyaka 40, hari amateka nzi, ariko hari abana bakiri bato batabibonye, batambuka hano ku Rwibutso rwa Rutare n’ahandi bakaba bakibaza impamvu ruhari, bakumva ibiganiro n’ubuhamya butangwa hari icyo bacyura. Kwibuka kuri njye binyemeza ko ejo hazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda bazira amoko ari heza.”

Ni abaturage bashimira Leta y’u Rwanda ndetse n’ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahanga yararutereranye.

Senateri Ngarambe Telesphore yabwiye abaturage by’umwihariko urubyiruko rwari rwiganje ati: “Nimwe ejo hazaza h’u Rwanda, ndabasaba kujya mufatira urugero kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse mu guharanira kuba mu gihugu gitekanye kitarangwamo amacakubiri n’ingengabitekerezo.”

Mu Rwibutso rwa Rutare, mu Karere ka Gicumbi ahabereye iki gikorwa hashyinguwe imibiri igera kuri 275 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahorwa uko bavutse.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 12, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE