10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Urubyiruko rwasabye Perezida Kagame kuruha andi mahirwe yo kuzamutora

03 February 2022 - 20:14
Share on FacebookShare on Twitter

Urubyiruko rw’Abakorerabushake hirya no hino mu Gihugu rurasaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kurwemerera kongera kuruha andi mahirwe yo kuyobora igihugu nyuma ya manda y’imyaka irindwi yatangiye mu 2017.

Urwo ruvuga ko imyaka yihuta vuba nk’umuyaga kuko rubona iyi manda isigaje hafi imyaka ibiri gusa Perezida Kagame yarimakaje imiyoborere y’intangarugero haba mu gihugu imbere ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, bityo ko yemeye kongera kwiyamamaza byabaha amahirwe yo kumutora no kumushyigikira mu muri manda nshya izajyana n’ingamba zigeza u rwanda ku Cyerekezo 2050.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwabigarutseho nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu yayoboye mu myaka ikabakaba 30 ishize, ari kumwe n’ingabo zahoze ari iza RPF kuri urwo rugamba.

Urubyiruko rwatangaje ibi nyuma yo gusura indaki (Inzu zo mu butaka abasirikare babamo mu gihe k’intambara) ya mbere y’uwayoboye urugamba ku butaka bw’u Rwanda, bityo hagatangizwa uburyo bushya bw’urugamba.

Aha ni ho Mutimukeye Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru na bagenzi bahera basaba Perezida Kagame kubemerera kongera kumutora.

Yagize ati: “[…] Ndasaba Perezida wa Repubulika mu gusoza manda ya 2024 itaha, ko na nyuma yaho yatwemerera tukazongera tukamutora agakomeza akatuyobora kuko ibyo yatugejejeho ni byinshi”.

Ibi abishingira ku miyoborere myiza, ubukungu Igihugu kigezeho, umutekano ndetse n’iterambere kigezeho. Akomeza agira ati: “Turifuza ko yakomeza akatuyobora kugeza no mu cyerekezo cya 2050”.

Sebanani Welcome, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake wo mu Karere ka Nyamasheke, asobanura ko ukwiyemeza kwabo nk’urubyiruko babishingira ku masomo bakuye Gikoba na Shonga mu Murenge wa Tabagwe muri Nyagatare.

Avuga ko ashingiye ku miyoborere myiza u Rwanda ruriho rurangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, n’agaciro Igihugu gifite ku ruhando mpuzamahanga, ko biyemeje kugaragaza uruhare rwabo mu gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda bifuza.

Mutangana Jean Bosco, Komiseri ushinzwe amahugurwa ku rwego rw’igihugu mu rubyiruko rw’Abakorerabushake, avuga ko nk’urubyiruko iyo barebye Perezida Paul Kagame mu cyerekezo cyabo n’ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda, asanga yabaha amahirwe kuko bakimufitiye ikizere.

Akomeza avuga ati: “Icyo urubyiruko twakora, ni ugusigasira ibyo yatugejejeho, agaciro yaduhaye mu 2017 tumaze kumutora, yaravuze ati mwebwe urubyiruko dufitanye igihango.

Igihango rero dufitanye na Perezida ni ukutagitezukaho na gake, tugasigasira ibyagezweho duhereye ku mutekano, ntawasenya u Rwanda tureba tugakora ibikorwa by’iterambere, tukarwanya igwingira ry’abana, bya bikorwa byose bifasha umuturage yaharaniraga tukabisigasira.

Ni yo mpamvu twe tumushaka, turamukunda ni inshuti yacu nkuko yabitubwiye, ni inshuti y’urubyiruko…”.

Gen Kabarebe, Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya Gisirikare, aherutse kubwira urubyiruko rw’abakorerabushake ko rufite ijwi rikomeye cyane.

Ati: “Mu 2024 rero, urubyiruko rw’abakorerabushake ni ukwitegura akazi karabategereje.

Buriya demokarasi igira imiterere myinshi, demokarasi isobanurwa na beneyo n’imiyoborere isobanurwa na beneyo, nta muntu n’umwe warusha Abanyarwanda kumenya icyo bashaka n’ikibabereye”.

Gen Kabarebe yavuze ko abanyarwanda icyo bazahitamo kibabereye, abantu bazajyana na bo, naho u Rwanda nk’igihugu bidashoboka ko cyajya gukorerwamo igerageza.

Yavuze ko urubyiruko rufite ijambo riremereye mu 2024 kandi ibyo ruzavuga na Perezida Kagame azaba abibona.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Paul Kagame yatangarije ‘Jeune Afrique’ ko mu mwaka 2024 Abanyarwanda bazakora amahitamo yabo batuje, abajijwe niba azongera kwiyamamaza ahishura ko bishoboka, ati “Birashoboka, ntabwo ndabimenya. Itegeko Nshinga rirabinyemerera…”

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.